Bamwe muri bo mu bavuga ko bigoye ko umuturage ahabwa uburenganzira bwo gusarura ishyamba kandi batazi aho aho icyo cyemezo cyaturutse n’impamvu yacyo.
Nshimiye wo mu murenge wa Ruhuha avuga ko afite hegitari imwe n’igice y’ishyamba ry’inturusu ryeze, ariko akaba yarabuze icyangombwa cyo kurisarura.
Manzi ucuruza inkwi akaba atuye mu murenge wa Ririma, avuga ko babangamiwe n’amande acibwa umuturage watemye ibiti.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Louis Rwagaju, avuga ko nta wakwima uburenganzira umuhinzi w’ishyamba kuko iyo yejeje agasarura ishyamba rye bituma atera hanini.
Yagize ati: “Twe ntitwabujije abahinzi gusarura amashyamba yabo. Icyo twakoze ni uguca akavuyo kabagamo ku buryo byari kwangiza igipimo cyiza cy’ibyo tumaze kugeraho. Dusaba ko umuturage aca mu nzego z’ibanze akamenyesha ko agiye gusarura ishyamba rye bakabimuhera uburenganzira busesuye”.
Bamwe mu baturage bifuza gushyira kw’isoko umusaruro wabo babona ko iyi nzira isa n’aho ari ndende ica intege abahinzi bifuza guhinga amashyamba menshi kuko mu gusarura ayeze ari ho bakura ubushobozi bwo guhinga ayandi, barengera ibidukikije kandi bakiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO