Hashize imyaka 15 mu Murenge wa Juru hacukurwa amabuye y’agaciro, hafi y’ibirombe ariko hatuye abaturage badahwema gusaba ko bakwimurwa kuko amazi ava mu myobo icukurwamo amabuye atemba akajya mu mirima yabo akabangiriza imyaka, inzu zabo nazo zikaba ziri hejuru y’imyobo.
Abaturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bagaragaje ko bifuza ko bahabwa ingurane bakajya gushaka ahandi batura, amazi atararenga inkombe.
Umwe muri bo yagize ati “Amazi ava mu birombe akajya mu mirima y’abaturage. Inzu zacu ziri hejuru y’imyobo bacukuyemo amabuye y’agaciro.”
Undi yunzemo ati “Banyura munsi yacu bacukura, ubu turi hejuru y’imyobo. Umuyobozi w’ikirombe twaramubajije twumva ntacyo abivuzeho. Bakwiye kuduha ingurane tugashaka ahandi dutura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, yatangaje ko iki kibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana.
Yagize ati “Icyo kibazo ni ubwa mbere ncyumvise, ariko ubundi iyo hari ahantu hacukurwa nkaho ngaho icya mbere dusaba ucukura ni ukubanza akareba umutekano w’abahatuye. Turaza kumushaka tumusabe ibisobanuro.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nibasanga ikibazo abaturage bafite gikabije bazasaba uhacukura amabuye guhagarika ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO