00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera : Abaturiye ibiyaga baratabaza, ingona zibamereye nabi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 25 May 2013 saa 02:56
Yasuwe :

Abaturage batuye mu Karere ka Bugesera cyane abari mu nkengero z’ikiyaga cya Gashora baratabaza inzego zitandukanye kuko ingona zikomeje kwica abantu bagiye kuvoma no kuroba mu biyaga bitandukanye biherereye muri aka Karere. Aho zimaze guhitana abantu bagera kuri 11.
Nibasare Best, utuye mu murenge wa Rilima yatangarije IGIHE ko izi ngona ziva mu kiyaga cya Gashora zabarembeje. Agira ati “ Muri Gashora niho ziva zikaza muri ibi biyaga birimo icya Kidogo hagira abajya kuroba zikabica (…)

Abaturage batuye mu Karere ka Bugesera cyane abari mu nkengero z’ikiyaga cya Gashora baratabaza inzego zitandukanye kuko ingona zikomeje kwica abantu bagiye kuvoma no kuroba mu biyaga bitandukanye biherereye muri aka Karere. Aho zimaze guhitana abantu bagera kuri 11.

Nibasare Best, utuye mu murenge wa Rilima yatangarije IGIHE ko izi ngona ziva mu kiyaga cya Gashora zabarembeje. Agira ati “ Muri Gashora niho ziva zikaza muri ibi biyaga birimo icya Kidogo hagira abajya kuroba zikabica abandi zikabasigira ubumuga”.

Nibasare akomeza avuga ko ba rushimusi b’amafi muri ibi biyaga bazwi ku izina ry’ Inkombora aribo bakunze kwicwa n’izi ngona mu gihe cya n’ijoro.

Bavugamenshi Jean Marie Vianney utuye mu murenge wa Juru ntabwo yemeranya n’abavuga ko izo ngona zica ba rushimusi b’amafi gusa, ahubwo yemeza ko nawe ubwe ajya azibona ku manywa zateze abantu zishaka kubarya.

Ati “Muri Juru nta mazi tugira mu mpeshyi dukunda kohereza abana bacu kuvoma ariko hari igihe twabohereje basanga ingona yabateze bavuza induru isubirayo amazi barayihorera. Ni ikibazo kandi ntituzabaho tutavoma”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ririma, Gasirabo Gaspard yemeza ko iki kibazo gihanyagikishe agira ati "Iki kibazo cy’ingona kirababaje kuko zitwara ubuzima bw’abantu. Abaturage ntibagomba gukinisha ubuzima bwabo basa n’abishyira ingona, usanga izi ngona ziri mu biyaga bishamikiye ku mugezi w’Akagera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yatangarije IGIHE ko izi ngona zica ba rushimusi b’amafi. Agira ati “ abantu numvise ko zishe ni batatu bari bagiye kuroba ninjoro mu biyaga bya Kidogo na Rumira nta byangombwa byo kuroba bafite. Naho kubavuga ko zifata abagiye kuvoma nta muntu n’umwe ndumva wariwe n’ingona yagiye kuvoma ”.

Mu mwaka wa 2010, Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri y’ubuhinzi, yatanze amato 25 afite agaciro ka miliyoni 346 z’Amanyarwanda, kugira ngo Polisi ijye icunga umutekano wo mu biyaga ari ku bantu ndetse no ku binyabuzima bituyemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .