Aba baturage bavuka ko umunuko ubabangamira kandi bafite impungenge ko bishobora no kubatera ibindi bibazo by’ubuzima.
Umwe muri bo yagize ati “ Njye ntuye mu birometoro bibiri uvuye aha, ariko nanjye umunuko ndawumva. Ibi bisobanura ko umunuko ugera kure ku buryo abahaturiye bo bashize kurenza twebwe.”
Undi ati “ Muri make, ntiturabasha kumenya ibintu binuka kuko n’ubundi na mbere bamenaga amazi avuye mu mpu ugasanga abaturage banukirwa cyane ku buryo nta muntu wahanyuraga.”
You,Umuyobozi wungirije w’uru ruganda, yatangarije Radio 1 ko batangiye vuba, bityo bakaba bakeneye umwanya uhagije kugira ngo bakemure iki kibazo.
Yagize ati “ Ni byo ndabizi, kandi uruganda ni rushya. Impu dukoresha usanga rimwe na rimwe ziriho utunyama n’ indi myanda imeze nk’amavuta ku buryo iyo uzibitse akanya zizana umunuko. Tugerageza gukoresha amazi tuzoza kandi tukayerekeza ahabugenewe, ariko rimwe na rimwe aya mazi na yo ashobora kunuka.”
Yakomeje avuga ko bari gushakisha igisubizo cy’iki kibazo, dore ko uru ruganda rukiri rushya rutaramara amezi atatu byibura, bikaba ari yo mpamvu bakeneye igihe kugira ngo bakemure iki kibazo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko butari bukizi ariko bukemeza ko hari igikwiye gukorwa vuba mu gihe abaturage bagaragaza ko babangamiwe n’ikibazo cy’umunuko ukabije.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju yagize ati “ Ku bijyanye n’umunuko, icyo ndeba ni uko abaturage bafite uburenganzira bwo kutabangamirwa.Iyo uruganda rujya kubakwa hari inzira zisabwa zirimo gusuzuma ingaruka rwagira ku bidukikije n’ubuzima bw’abaturage.
Yakomeje avuga ko mu gihe harimo ibintu bitaranozwa neza kandi bigaragara ko bibangamiye abatuye ako gace, hatashingirwa gusa ku kamaro uru ruganda rwagirira abaturage, ahubwo ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwarwo hakwiye gushakwa icyakorwa kugira ngo abahatuye be kubangamirwa n’uyu munuko ukabije.



















TANGA IGITEKEREZO