Imiryango isaga 2000 yari ituye ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera mu Karere ka Bugesera yamaze kwimurwa mu mpera z’icyumweru gishize, ariko baremeza ko amafaranga bahawe ari make, dore ko bamaze imyaka ine babariwe imitungo yabo.
Iri yimurwa ryakozwe mu myiteguro yo kubaka iki kibuga kigezweho kitezweho guhindura impamo icyerecyezo cyo kugira u Rwanda intangarugero mu ngendo z’indege.
Hashize imyaka ine imitungo y’abari batuye aho iki kibuga kizubakwa ibaruwe. Bamwe mu baturage bimuwe bavuga ko bamaze gushaka aho bazimukira bakaba biteguye kwimuka.
Samuel Ngirinshuti, umwe mu bimuwe avuga ko inkuru yo kwishyurwa kwabo ari nziza. Ati "Benshi muri twe twamaze igihe kirekire tudashobora kugira icyo dukorera mu masambu yacu kuko twari dutegereje kwishyurwa. Njye nta kibazo na kimwe mfite kuko naguze indi sambu mu Karere ka Nyagatare. Abandi baguze amasambu n’ibibanza mu nkengero z’ahazubakwa iki kibuga cy’indenge."
Abaturage bimuwe ni bamwe mu bihumbi bitandatu bagomba kwimurwa ku buso bwa kilometero kare 25.6 ziteganyijwe kubakwaho iki kibuga kigezweho. Ibikorwa byo kubimura bizatwara miliyari 12 z’amafaranga y’ U Rwanda.
Nyamara, bamwe mu bahinzi bavuga ko batinze kwishyurwa dore ko bari bamaze imyaka ine bategereje. Bavuga ko bakagombye guhabwa inyungu zagiye ziyongera ku yo bari kwishyurwa muri iyo myaka ine ishize.
Basobanura ko igiciro cy’ubutaka cyazamutse nyuma y’uko babariwe agaciro k’amasambu yabo bakemeza ko amafaranga bahawe nta cyo azabamarira kuko atajyanye n’iki gihe.
Appollinaire Bihoyiki ni umwe mu bimuwe muri iki cyiciro avuga ko igiciro cy’ubutaka cyazamutse cyane ugereranyije no mu myaka ine yashize. Ati "Ubutaka bwaguraga miliyoni imwe icyo gihe ubu buragura miliyoni esheshatu".
Yakomeje avuga ko amasambu yo mu Karere ka Bugesera ahenze cyane ku buryo benshi muri bo byabaye ngombwa ko bimukira mu tundi turere.
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Louis Rwagaju nawe yemera ko ibiciro by’isambu byazamutse mu karere ayoboye, ahanini bitewe n’uyu mushinga w’iyubakwa ry’ikibuga cy’indege watumye akarere kagendwa cyane.
Akangurira abaturage bishyuwe kudahubuka babikuza amafaranga bakabanza gushishoza bagashaka isambu bifuza, bakabikuza ari uko biteguye neza kuyishyura.
Yagize ati "Amafaranga yabo afite umutekano mu mabanki. Ntabwo tubimuye huri huti, bakagombye gufata umwanya bagashaka isambu mu tundi duce twujuje ibyo bashaka".
Ariko bamwe mu baturage bimuwe bemeza ko kugeza ubu amafaranga ataragera kuri konti zabo.
Mwenedata John avuga ko nubwo yari ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa yagiye kuri banki agasanga nta mafaranga yagezeho. Ati "Hashize icyumweru cyose njya kuri banki ngasanga nta cyo barashyiraho nubwo ndi ku rutonde rw’abazishurwa".
Ushinzwe kwimura no gutuza bundi bushya muri minisiteri y’imibereho myiza y’abaturage, Frank Kobukeye nawe ashimangira ko hagiye habaho gukererwa mu kwishyura ariko ikosa akarishyira ku baturage.
Yagize ati "Buri gihe tubakangurira gutanga impapuro za ngombwa ku gihe. Bitabaye ibyo kugenzura abujuje ibyangombwa n’abatabyujuje ni byo bitinza ibikorwa byo kwishyura."
Kobukeye yongeyeho ariko ko ibyinshi byakemutse ubu abaturage bose bagiye kubona amafaranga. Yemeza ko mu mpera za Kanama abimuwe bose uko ari 6000 bazaba barangije kwishyurwa.
Yemeye kandi ko amafaranga yahawe abaturage adahwanye n’ibiciro by’ubutaka kuri iki gihe, hagati aho, ngo itegeko rigenga iyimurwa na ryo rigiye kuvugururwa mu minsi mike.
Source: Newtimes



















TANGA IGITEKEREZO