00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Impunzi z’Abarundi zashyikirijwe Televiziyo yo kuzikura mu bwigunge

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 3 January 2016 saa 11:10
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwifatanya n’impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Gashora kwishimira iminsi mikuru y’itangira ry’umwaka, bamwe mu Banyarwanda bize mu Bushinwa bashyikirije izo mpunzi ibikoresho birimo televiziyo izabafasha kwikura mu bwigunge ndetse n’imfashanyo y’ibiribwa.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Mutarama 2016, aho bifatanyije n’abana bo muri iyi nkambi ndetse bakemura na bimwe mu bibazo impunzi zifite.

Umuyobozi w’umuryango w’abize mu Bushinwa ”Rwanda China Alumni Association“ Théoneste Higaniro, yavuze ko mbere yo kuza gusura inkambi bari babanje kohereza itsinda rijya kureba ibyo izo mpunzi zikeneye kurusha ibindi ariyo mpamvu yatumye bazishyira amata y’abana, isukari ndetse n’ibibakura mu bwigunge harimo televiziyo (Flat Screen) n’ibindi biyemeje kuzazana harimo mudasobwa (Desktop) ebyiri inkambi yajya yifashisha.

Ukuriye impunzi mu nkambi ya Gashora, Rugira Jean Bosco, avuga ko usanga impunzi zifite amatsiko menshi y’ibibera iwabo ndetse akenshi ugasanga bafite ubwigunge kubera kutagira igituma bahuga bityo iyi televiziyo izafasha cyane urubyiruko kujya rubona aho ruba ruri aho kwigunga.

Naho kubyo abana bahawe, yavuze ko mu nkambi haba hari ibibazo byinshi ku buryo iyo haje ibibunganira bifasha kugira ibikemuka kuko hari nk’abana barwaye bwaki n’abandi bafite uburwayi butandukanye.

Umukozi muri Minisiteri yo gucunga Ibiza no gucyura Impunzi avuga ko kumenya amakuru ari ikintu gikomeye ndetse n’abakiri bato bakaba baba bakeneye kureba umupira, kumenya ibigezweho ku Isi ngo barusheho kugira icyizere cyo kubaho.

Ati "Iyo habonetse inkunga ni inyongera kubyo bari basanzwe babona, ni nk’umunsi mukuru [...] niba abana bacu babonye amata barabona ari akarusho kagaragaza ko iminsi idahwanye."

Inkambi y’agateganyo ya Gashora yatangiye muri Mata 2015, ubu icumbikiye abagera kuri 605, abana 246 ndetse n’abagore 143. Ni inkambi icumbikirwamo abitegura kujyanwa i Mahama.

Abize n'abiga mu Bushinwa bageneye basangiye iminsi mikuru n'impunzi z'abarundi ziri i Gashora
Bahawe isukari
Basangiye iminsi mikuru n'abana
Bahawe televiziyo izabafasha kuva mu bwigunge
Bari kureba televiziyo
Umwe mu bize mu Bushinwa ari kumwe n'abana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages