00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Akarere katije abaturage ubutaka bw’ahazubakwa ikibuga cy’indege ngo bahahinge

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 18 September 2015 saa 01:02
Yasuwe :

Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera itaratangira, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko bugiye gutiza abaturage ubu butaka kugira ngo babubyaze umusaruro.

Ubuyobozi buvuga ko hamaze kuba ibigunda bitagize icyo byunguye kubera kumara igihe kini hadahingwa, ahubwo bikaba indiri y’amabandi, kandi imirimo yo kubaka iki kibuga ikaba itaratangira, ni yo mpamvu nyamukuru yo gutiza abaturage ubu butaka ngo babubyaze umusaruro.

Mu kiganiro na IGIHE, Rukundo Julius Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, ushinzwe ubukungu, yagize ati “kubera ko hashize igihe kinini hadahingwa hari hamaze kumeramo ibihuru,hari ishyamba. Kuba imirimo y’iyubakwa ry’ikibuga cy’indege itaratangira, nta mpamvu zihari zo gukomeza kurera ibihuru; twiyemeje gutanga ubu butaka ngo bubyazwe umusaruro.”

Icyakora uyu muyobozi avuga ko imyaka abaturage bemerewe guhinga ari iyera vuba, bitatuma itinda mu murima ngo bibe byava aho bibangamira igikorwa rusange cyahateganirijwe.

Yagize ati “Nubundi aba baturage tubasaba guhinga imyaka idatinda mu murima nk’ibishyimbo, soya, ibigori…ariko ntibemerewe guhingamo urutoki, imyumbati n’ibindi bitinda mu murima, kugira ngo igihe nikigera imirimo itangiye bitazaba imbogamizi.”

Gusubiza ubutaka abaturage nyuma yo kubwimukamo bamwe bakanahabwa ingurane, hari abatekereza ko byaba kimwe mu bigaragaza ko imirimo yo kubaka iki kibuga atari iya vuba aha, ariko Rukundo Julius, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugeserawe ushinzwe ubukungu siko abibona.

Ati “Jyewe simbona ko imirimo yo kubaka ikibuga izatinda, niyo mpamvu dusaba abaturage guhinga imyaka yera vuba. Urumva ibishyimbo byerera amezi atatu, n’iyo rwiyemezamirimo yahabwa isoko yajya kurangiza gutunganya ishantiye amezi atatu ashize. Icyo gihe imyaka yaba yeze.”

Amakoperative n’amatsinda y’abahinzi ngo ni yo agiye kubyaza umusaruro ubu butaka. Ababwimuweho na bo bafite aya mahirwe yo kongera kubutizwa n’ubwo baba barahawe ingurane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages