00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Amashuri agiye gufashwa gutunganya amazi y’imvura ngo anyobwe

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 July 2026 saa 11:04
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangije icyiciro cya mbere cy’umushinga wa miliyoni 150 Frw wo kubaka ibigega bifata amazi ku bigo by’amashuri bitatu, bikayatunganya agahinduka ayo kunywa no gutekesha.

Uyu mushinga watangijwe ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga 2026, utangirizwa mu Murenge wa Juru ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rushubi, ariko ukazanakorerwa ku bindi bigo by’amashuri birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Kayenzi mu Murenge wa Nyamata ndetse n’Urwunge rw’Amashuri rwa Nziranziza mu Murenge wa Shyara.

Ibi bigega bizajya bifata amazi y’imvura ku mireko, habemo uburyo buyatunganya ahinduke amazi ashobora kunyobwa na buri munyeshuri kandi ntamutere ikibazo. Uretse abanyeshuri aya mazi azaba ashobora no gukoreshwa n’abandi baturage begereye buri kigo.

Habimana Déo uturanye n’Urwunge rw’Amashuri rwa Rushubi, yavuze ko amazi meza bagiye kwegerezwa azabafasha kugira isuku mu ngo zabo ndetse no kubona amazi meza yo kunywa.

Yavuze ko ubusanzwe bakoreshaga amazi mabi ariko bishimiye ko bagiye kubona amazi meza yo guteka, kunywa no kumeshesha imyenda.

Umuyobozi Mukuru wa Water Aid Rwanda yateye inkunga uyu mushinga, Mukeshimana Vestine, yavuze ko bagiye kugeza amazi meza ku banyeshuri 4.500 n’abaturage baturiye ibyo bigo by’amashuri.

Ati “Turazirikana rero ko amazi meza isuku n’isukura ari ingenzi mu myigire kuko iyo serivisi z’amazi ziteye imbere bituma abana bagira ubuzima bwiza bakitabira ishuri nta gusiba.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, yasabye ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri byubakiwe ubu buryo ndetse n’abaturage babyegereye kuzafata neza ibi bikorwaremezo.

Ati “Amazi ari muri bimwe dukenera by’ibanze kuko tutayafite biragoye kugira ikindi dukora nko kugira isuku kandi inoze. Turashimira abafatanyabikorwa bayaduhaye kandi ko bazayageza ku bikoni no ku bwiherero kugira ngo abanyeshuri bayabone hafi badufashe kubungabunga isuku.’’

Mu myaka 15 ishize Leta y’u Rwanda imaze ikorana na Water Aid Rwanda hishimirwa ko abaturage ibihumbi 650 bahawe amazi meza, hanazamurwa igipimo ku isuku n’isukura ku barenga ibihumbi 280.

Ibigega byatangiye kubakwa bizajya biyungurura amazi y’imvura ahinduke anyobwa n’abanyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages