00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Bafatanywe asaga miliyoni y’amiganano bagiye gutuburira impunzi z’abarundi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 May 2015 saa 08:12
Yasuwe :

Abasore babiri batawe muri yombi barimo kuvunjira impunzi z’abarundi baziha amafaranga y’u Rwanda y’amiganano, bafatanwa asaga miliyoni imwe, ibi bikaba byarabaye kuwa 30 Mata 2015 mu Karere ka Bugesera.

Byamenyekanye ubwo aba basore babiri, bari bamaze kuvunjira impunzi y’Umurundi amafaranga ibihumbi 20, igira amakenga yegera abakozi b’inzego z’umutekano zari hafi aho, abereka amafaranga bari bamaze kumuvunjira basanga ari amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko Polisi ikimara kubona ayo makuru yahise itangatanga abo bagizi ba nabi, ifata Ndayambaje Jean afite inoti za bitanu 160 zingana n’amafaranga ibihumbi 800, Hategekimana we afatanwa inoti 20 za bitanu n’izindi 55 za bibiri yose hamwe akaba yari afite 210,000.

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga bageragezaga kuyacuruza mu mpunzi z’abarundi zihungira mu Rwanda, kandi ko ababigizemo uruhare bombi bafungiye kuri sitatiyo ya polisi ya Ruhuha mu gihe iperereza rikomeje kugirango hagaragazwe aho ayo mafaranga y’amahimbano aturuka.

IP Kayigi yagize ati: “Igihugu cy’u Rwanda gifite umutekano, n’abarugana baba bahizeye umutekana, polisi y’u Rwanda ntizihanganira na rimwe umuntu wese ukora ibyaha nk’ibi aba bagabo bafatiwemo cyangwa ikindi cyaha cyose”.

Yahamagariye abantu bose kwirinda ikintu cyose cyahesha isura mbi igihugu cy’u Rwanda.

Yagiriye inama abaturarwanda guhitamo gukora imirimo ibaha inyungu ariko itanyuranije n’amategeko. Yasabye abantu gukorana na polisi bayiha amakuru ku gihe ku byaha bigiye gukorwa, ibyakozwe ndetse no ku banyabyaha kugirango bashyikirizwe ubutabera.

Yagaragaje ko hagiye gushyirwaho ingamba ku bigendanye n’ivunja ry’amafaranga, bigakorwa n’abantu babifitiye uburenganzira kandi abo bantu bakaba bazwi mu rwego rwo kwirinda abakora ibikorwa binyuranije n’amategeko cyangwa bakaba bavunja ku giciro kitari cyo.

Ingingo ya 603 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ihanisha igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu, umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti, akayakwirakwiza mu bandi n’ubwo ataba umwe mu bayakoze cyangwa abayinjije mu gihugu.

Ibi bihano bishobora kuva ku myaka 5 kugeza ku myaka 7 biramutse bigaragaye ko abayafatanywe bagize uruhare mu kuyakora cyangwa baragize uruhare mu kuyazana cyangwa kuyakwirakwiza mu Rwanda nk’uko biteganywa mu ngingo ya 601 y’icyi gitabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages