00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bahinga umuceri bawurya bawibye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 27 November 2014 saa 09:12
Yasuwe :

Abahinzi b’umuceri bo mu duce dutandukanye mu karere ka Bugesera na Rwamagana bavuga ko batahira kuwuhinga gusa ntibawuryeho n’uwo basigaranye wo kurya bakawuryozwa.
Aba bahinzi bavuga ko ibi biterwa n’uko basabwa kuwugurisha ku nganda ziwutonora , ukabagarukira ku isoko uri ku giciro batabasha kwigondera.
Bemeza ko kugirango bagire uwo kurya basigarana babikora bihishe kuko ufashwe abihanirwa.
Mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera bamwe bashatse ko amazina yabo agirwa (…)

Abahinzi b’umuceri bo mu duce dutandukanye mu karere ka Bugesera na Rwamagana bavuga ko batahira kuwuhinga gusa ntibawuryeho n’uwo basigaranye wo kurya bakawuryozwa.

Aba bahinzi bavuga ko ibi biterwa n’uko basabwa kuwugurisha ku nganda ziwutonora , ukabagarukira ku isoko uri ku giciro batabasha kwigondera.

Bemeza ko kugirango bagire uwo kurya basigarana babikora bihishe kuko ufashwe abihanirwa.

Guhinga umuceri no kuwutunganya bibasigira imvune

Mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera bamwe bashatse ko amazina yabo agirwa ibanga, bavuga ko kugirango basigarane umuceri wo kurya bibasaba kuwugurisha n’abo bita abamamyi, bigakorwa rwihishwa.

Bati “ Abayobozi ba za Koperative badusaba kugemura umuceli ku ruganda ruwutonora tukimara kuwusarura, iyo rero umaze gutonorwa igiciro cyawo kiba kiri hejuru ntaho kiba gihuriye n’igiciro baba baduhaye, ugasanga rero umuceri ubaye ibiryo by’abakire.”

“Tuwurya nk’abawibye kandi aritwe twawihingiye, uburyo tuwuryamo rero ntuba unafite uburyohe bwawo kuko uba udatunganyijwe uko bikwiye. Nyuma yo kuwuhura uvuye mu murima umuntu arawanika, wamara kuma ukawufata agashyira mu isekuru ugasekuraaaaa, kugirango uzajye kubona umuteko amaboko aba yahiye.”

Abahinzi b’umuceri bo mu karere ka Rwamagana nabo bavuga ko bamaze imyaka itari mike batazi uburyohe bw’umuceri kuko basabwaga kugemura uwo bejeje wose.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, Gahiza Appolinaire yatangarije IGIHE ko icyo kibazo bagikemuye, umuhinzi akaba yaratangiye kurya umuceli.

Yagize ati “Mu mikoranire y’abahinzi b’umuceri n’inganda twashyizeho gahunda y’uko izo nganda zitonora umusaruro w’abanyamuryango ugashyikirizwa amakoperative akawusaranganya abahinzi akurikije umusaruro bejeje n’uko umuryango wabo ungana ku buntu, bo bakishyura amafaranga yo kuwutonora gusa.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’umuceri mu Rwanda, Gahiza Appolinaire

Akomeza avuga ko ubu buryo buzakomeza gukoreshwa kugirango umuhinzi w’umuceri nawe ajye abasha kuwurya utari ku giciro cyo ku isoko.

Avuga ko umuhinzi asabwa kwishyura igiciro cyo gutonora umuceri kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 20 na 50 ku kiro ubundi agahabwa umuceri wo kurya bitewe n’umuryango afite.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages