Mu kiganiro abakobwa biganjemo abiga mu mashuri yisumbuye n’abayarangije bagiranye na IGIHE, bavuze ko mu murenge wabo bigoye kuba wabona umwana w’umukobwa urenza imyaka 20 atarabyariye iwabo.
Niyonsenga wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati “Njye uko mbibona umuntu atwara inda yakurikiye iraha, akirengagiza ibizamugirira akamaro mu gihe kizaza, akirukira iby’ako kanya. Iyo ubonye iwanyu ntacyo mufite ugomba kubyihanganira kuko ntukwiye kwifuza ibyo ubona ababyeyi bawe nabo badafite.”
Abandi nabo bagiye bavuga ko benshi usanga bajya gukorera amafaranga mu mujyi, bakazagaruka baratwaye inda z'imburagihe.
Uwimana urangije ayisumbuye ati “Abo twiganye bamaze kubyara sinababara, uba udaheruka kubabona nyuma ugahura nabo bahetse abana. Njye iwacu ntidukize, iyo batabashije kumpa icyo nshaka ndihangana kuko mfite intego nihaye mu buzima.”
Aba bana bagiraga inama bagenzi babo kutirukira iraha ry’akanya gato kuko rishobora gutuma batwara inda batifuzaga ndetse udasize n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na virusi itera Sida.
Ababyeyi bashinja abana kunanirana
Ababyeyi twaganiriye nabo bahamije ko ikibazo cyo gutwara inda zitateguwe muri Gashora gihari kandi giteye inkeke, ibintu ahanini bituruka ku kunanirana kw’abana bumva ko bagendana n’ibigezweho; bongeraho ariko ko hari n’ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo.
Nyirandamutsa yagize ati “Iki kibazo nanjye ndakizi ariko usanga abatwara inda zitifujwe ari ba bandi baba barananiye ababyeyi. Umwana iyo akunaniye nibwo usanga yatwaye inda, ejo akongera kandi mukabana. Hari uwo uhana akemera ariko hari n’ukubwira ati uzongera kungenzura nzagukubita nkwice.”
Ngendahimana we yavuze ko hari n’abana uhanura bakakubwira ko ibyo bakora ari ukugendana na viziyo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza ko muri uyu mwaka abana barindwi batwaye inda zitateguwe bibaviramo guta ishuri.
Bwongeraho ko haramutse hakozwe ubushakashatsi bwimbitse hari n’abandi benshi bagaragara by’umwihariko mu mirenge yegereye ibishanga bikorerwamo imishinga itandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel ati “Icyo twifuza n’uko umuntu wese yagombye kubyara agejeje igihe, yaciye no mu nzira zo gushaka akubaka urugo. Iyo habaye ikibazo nk’iki ushaka inzira zose kugira ngo kigabanuke.”
Yakomeje avuga ko bazakomeza kwigisha abana uburyo bakwiye kwitwara ndetse n’ababyeyi bakigishwa uko babitaho binyuze mu ‘mugoroba w’ababyeyi’.
Mu 2015, Ubushakashatsi bukorwa na Minisiteri y’Ubuzima buri myaka itanu bwagaragaje ko abakobwa bangana na 6% bafite hagati y’imyaka 15-19, basama inda kandi batabiteguye.






Ibitekerezo 0