00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bakura abana mu ishuri bakabatuma ibumba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 August 2014 saa 08:38
Yasuwe :

Bamwe mu bana bavuka ku babyeyi basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera bavuga ko ababyeyi babo babakura mu ishuri bakabatuma ibumba. Ubuyobozi bukavuga ko nta cyo buba butakoze ngo bubakangurire akamaro ko kugana ishuri.
Aba bana biganjemo abangavu n’abasore babana n’ababyeyi babo mu Kagari ka Rukurazo, batangarije IGIHE ko babayeho ubuzima buvanze n’ubujiji, dore ko bamwe bakuwe n’ababyeyi babo mu ishuri ngo bajye gushaka ibumba ryo kubumbamo (…)

Bamwe mu bana bavuka ku babyeyi basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera bavuga ko ababyeyi babo babakura mu ishuri bakabatuma ibumba. Ubuyobozi bukavuga ko nta cyo buba butakoze ngo bubakangurire akamaro ko kugana ishuri.

Aba bana biganjemo abangavu n’abasore babana n’ababyeyi babo mu Kagari ka Rukurazo, batangarije IGIHE ko babayeho ubuzima buvanze n’ubujiji, dore ko bamwe bakuwe n’ababyeyi babo mu ishuri ngo bajye gushaka ibumba ryo kubumbamo inkono.

Mukashyaka Angeligue w’imyaka 20 y’amavuko yavuze ko ababyeyi be ari bo bamukuye mu ishuri. Yagize ati “Iwacu barabwiye ngo nimve mu ishuri njye mu ibumba tubone ikidutunga .Mbayeho mu buzima bw’ubujiji nyine kubera ko ntize.”

Mukashyaka yakuwe mu ishuri yoherezwa gushaka ibumba

Akomeza avuga ko n’ubwo yavuye mu ishuri atarangije amashuri abanza, ubuyobozi bw’umurenge bwamushyize mu ishuri ry’imyuga akiga kudoda, ariko ngo imashini bamuhaye yarapfuye abura amafaranga yo kuyikoresha, ahitamo kuyibika.

Ingabire w’imyaka 18 yavuze ko atazi gusoma no kwandika, akaba yarabitewe n’uko yakuwe mu ishuri n’ababyeyi be ngo ajye gushaka ibumba. Yagize ati “Ababyeyi bambwiraga ko nta bushobozi bafite bwo kungurira imyenda y’ishuri n’ibindi bikoresho. Bakambwira ko nintajya mu ibumba nta kindi kizambeshaho. Nagarukiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza sinzi gusoma no kwandika.”

Akomeza avuga ko nawe yize umwuga wo kudoda, imashini bamuhaye ikaba yarapfuye akaba yarayihereye undi muntu.

Aba bakobwa bakuwe mu ishuri kubera ibumba

Mushimirimana Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 20 ni umugabo ufite umugore n’umwana, avuga ko yavuye mu ishuri kubera ubukene bw’ababyeyi be.

Yagize ati ”Nize amashuri ane abanza, nakuwe mu ishuri n’ubukene bw’ababyeyi banjye. Umuntu ava kwiga akicwa n’inzara, ukabura umwenda w’ishuri, urumva ko atakomeza kwiga kuko ntiwakwiga ufite inzara.”

Akomeza avuga ko n’ubwo atagize amahirwe yo kwiga, azakoresha uko ashoboye akabyara abana ashoboye kurera bityo bakabasha kwiga.

Zimwe mu nkono zakozwe n'aba bakobwa

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, yatangarije IGIHE ko atari azi ko hari ababyeyi bakura abana mu ishuri ngo bajye gushaka ibumba. Ati” Icyo tugiye gukora ni ukurushaho kubegera tukababwira akamaro ko kwiga, kandi twarabitangiye kuko bamwe mu bana bacikishirije amashuri twabashyize mu mashuri y’imyuga, abarangije twabahaye imashini zo kudoda.”

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko ubukene bafite ari yo mbarutso ya byose
Uwimana Monique w’imyaka 40 y’amavuko avuga ko nawe yakuye umwana mu ishuri ariko yabitewe n’ubukene. Ati “Urabona hano dutunzwe no kubumba, iyo rero utagiye gushaka ibumba ntiwabona icyo ubumbamo inkono ngo ubone icyo gutungisha abana. Inaha dutunzwe no guca inshuro hamwe no guhingira abaturage kuko twebwe nta masambu tugira yo guhinga. Ubukene nibwo butuma dukura abana mu ishuri.”

Mukamutwa w’imyaka 45 nawe avuga ko ubukene ari bwo butuma bakura abana mu ishuri ngo bajye gushaka ibumba.

“Umukuramo ukamutuma ibumba, kuko utabumbye ntiwabona icyo ugaburira abana n’ubwo inkono nazo zitakigira amafaranga, abantu basigaye bateka mu masafuriya”, ni uku Mukamutwa yabivuze.

Abo twaganiriye batandukanye bavuga ko bazi akamaro ko kwiga, kuba bamwe muri bo bakura abana mu ishuri ngo ni amaburakindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages