00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Baratakambira ubuyobozi kubera rwiyemezamirimo wanze kubishyura

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 10 July 2015 saa 02:15
Yasuwe :

Abaturage basaga 300 bageze aho gutakambira ubuyobozi ngo bubishyurize amafaranga bambuwe na sosiyete ya FIECO nyuma y’uko inaniwe kurangiza imirimo yari yarapatanye yo gutunganya imihanda mu mirenge ya Rweru na Musenyi.

Aba baturage bakoze imirimo yo gutunganya umuhanda wa Batima-Nzangwa biganjemo abo mu Murenge wa Rweru bavuga ko batangiye kwishyuza FIECO mu mwaka wa 2012, icyo gihe bitabaje ubuyobozi bw’akarere, akarere nako kakandikira rwiyemezamirimo kamubwira ko natabishyura mu gihe bamuhaye kazakora muyo kamufitiye kakabishyura ariko ntibyakozwe.

Umwe muri abo baturage yagize ati ” Twagiye ku Muvunyi aduha amabarwa avuga ko tugomba kureba akarere kakatwishyuriza ariko byose byarananiranye. Byageze igihe katwohereza mu nkiko ariko kuko buri muntu yagombaga kwishyura igarama ringana n’ibihumbi 25 twasanze nta bushobozi dufite.”

Abo bakozi barimo n'abakoraga muri gahunda ya VUP

Ubuyobozi w’Akarere ka Bugesera buvuga ko iki kibazo bukizi kandi ko bwagerageje gusaba rwiyemezamirimo kwishyura aba baturage bikaba bisa n’ibyananiranye, nyuma yo kumubarira bagasanga hari amafaranga kamugomba, inama njyanama y’akarere yateranye kuwa 19 Kamena 2015 yafashe icyemezo cy’uko amafaranga bafitiye rwiyemezamirimo ari yo kazakoramo kakishyura abaturage.

Umuyobozi w’akarere Rwagaju Louis yagize ati “Dutegereje ko ibyemezo bya njyanama byemezwa burundu n’intara kugira ngo dufate ku mafaranga y’uwo rwiyemezamirimo twishyure abo baturage.

Abaturage bakoranye na FIECO n’abayihaga ibikoresho bose hamwe barishyuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 9.

Uretse imirimo yo kubaka umuhanda Batima-Nzangwa, FIECO yari ifite n’isoko ryo gukora umuhanda uhuza imirenge ya Shyara na Musenyi unyuze mu gishanga cya Migina, umushinga wadindiye, kuri ubu ukaba umaze gusimburanwaho na ba rwiyemezamirimo batatu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages