00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Batanu bafunzwe bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 10 April 2017 saa 02:14
Yasuwe :

Abantu batanu bo mu Mirenge ya Mayange na Rilima yombi yo mu Karere ka Bugesera, bafungiye kuri sitasiyo za polisi muri iyo mirenge bazira kubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo arimo ingengabitekerezo ya jenoside.

Ku itariki ya 7 Mata 2017, umugabo utuye mu Kagari ka Kibirizi yabwiye mugenzi we basangiraga mu kabari gaherereye mu Murenge wa Rilima bahana imbibi ngo ‘ni gute akorera abatutsi’ ashimangira ko we atabakorera, nkuko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mayange, Nkurunziza François.

Ati “Ibyo babivugiye mu kabari, umwe abwira mugenzi we ngo ‘akorera abatutsi gute?’ ati ‘ari njyewe nta nubwo nakorana nabo ndetse nta nubwo nabakorera.”

Nyuma yo kuvuga ayo magambo, uwayavuze yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mayange.

Uyu muyobozi avuga ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari urugamba rukomeye bagomba guhora barwana bitewe n’uko hakiri abantu bifitemo muri bo amagambo ayihembera.

Uretse muri uyu murenge, mu wa Rilima naho hafatiwe umusaza wabwiye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko abatutsi ari abagome. Uwo ariko ngo ntiyafashwe wenyine kuko yatawe muri yombi n’umuyobozi wo muri kamwe mu tugari two muri uwo murenge washatse kubunga ariko yabanje guhabwa ruswa ya 5000 Frw, bombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rilima.

Kuri iyo sitasiyo kandi hafungiwe abasore babwiye umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko abatutsi bazongera bakabarangiza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa byagaragaye mu Karere ka Bugesera ari bimwe mu bimaze kugaragara mu bice bitandukanye bigikorwaho iperereza kugira ngo ababikoze bashyikirizwe ubushinjacyaha.

Ati “Nibyo koko. Usibye no mu Bugesera hari n’ahandi hari izindi ngero tugenda tubona abantu bagikoresha imvugo cyangwa bakora ibikorwa bihanwa n’itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside, icyo gihe iyo bibaye hakegeranywa ibimenyetso ubugenzacyaha bufungura dosiye hakigwa uburemere bw’ibimenyetso ari nabyo bishingirwaho n’ubushinjacyaha, ni nacyo cyiciro abo ba Bugesera barimo.”

Mu butumwa buri gutangwa n’abayobozi batandukanye muri iki cyumweru cyo kwibuka, basaba abantu bose guca ukubiri n’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, nkuko n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, aho ingingo ya 135 ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.

ACP Theos Badege avuga ko aba batawe muri yombi bari gukorwaho iperereza kugira ngo ibimenyetso bishyikirizwe ubushinjacyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages