Iki kibazo cy’ubujura muri aka gace bagifite kuva ahagana mu mpera z’umwaka ushize aho ubuyobozi bwari bwiyemeje kukivugutira umuti.
Byatumye abaturage bo mu Kagari ka Bihari bakaza ingamba zo kurwanya ubujura aho abagize umuryango basimburana mu kurara mu biraro, ariko ntibabura kwibwa iyo hagize utwarwa n’agatotsi.
Icyakora bamwe mu baturage bavuga ko hari abaziyibisha n’abakorana n’Abarundi muri ubu bujura kuko inyinshi zibwa zihita zambutswa zikajya kugurishirizwa i Burundi,nk’uko inkuru ya TV1 ibivuga.
Mu rwego rwo guca burundu ubu bujura, Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwemeje ko abo bigaragaye ko bafite uruhare muri ubwo bujura bishyuzwa igiciro cy’inka yibwe.
Umuyobozi w’aka karere, Nsanzumuhire Emmanuel ati “Rimwe na rimwe hari igihe inka yibwa ugasanga hari abayigambaniye. Mu gihe bigaragaye ko yagambaniwe cyangwa hari abagombaga kuba bari ku kazi ngo barinde ko ubujura bukorwa, barakurikiranwa. Icyemezo ni ugukurikirana ababifitemo uruhare bakaba ari bo bishyura. Hagomba kubaho n’ingamba kugira ngo ubujura bucike.”
Iki cyemezo ariko abaturage bavuga ko kibabangamiye mu buryo bukomeye kuko mu cyumweru kimwe hashobora kwibwa inka zirenze eshatu, ndetse abishyuzwa atari ababa babigizemo uruhare nk’uko uyu muyobozi abivuga.
Umwe ati “Iyo wishyuye amafaranga y’ikintu utariye cyangwa ngo uyarihire umwana ku ishuri urumva ko nawe biba bikubereye imbogamizi.”
“Kuzishyura ni ukuturenganya twebwe nk’abaturage kandi atari twe twazitwaye.”
“Nk’iyi ikiri mu iperereza bari babaze basanga buri muturage agomba kwishyura 4900. Nk’ubu mu cyumweru hibwe inka eshatu, si ibihumbi bisaga 15? Ubwo se umuturage yayakura he?”
Mu gihe aba baturage bavuga ko bishyuzwa nyamara nta ruhare na ruto bagize mu bujura, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye gusuzuma iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO