00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Hakenewe miliyari 2.6Frw zo kwimura abagituye mu birwa bya Mazane na Sharita

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 February 2019 saa 08:42
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera butangaza abaturage bose batuye i Mazane bazaba bamaze kwimurwa uyu mwaka, mu gihe hakenewe miliyari 2.6Frw zo kwimura imiryango 143 igituye ku kirwa cya Sharita.

Gahunda yo kwimura abatuye muri ibi birwa bya Mazane na Sharita biri mu kiyaga cya Rweru bagatuzwa mu mudugudu w’ikitegererezo wa Rweru yatangiye mu 2016, aho ku ikubitiro wahise utuzwamo imiryango 104 igizwe n’abantu 451.

Muri rusange abaturage bagombaga kwimurwa muri ibi birwa bya Mazane na Sharita ni abo mu miryango 427.

Mu kirwa cya Mazane himuwe imiryango 104 mu cyiciro cya mbere, naho icya kabiri himurwa 40, ubu hagiye kwimurwa 140. Imirimo yo kubaka inzu 35 bazatuzwamo igeze kure.

Mu kirwa cya Sharita hasigaye imiryango 143, bivugwa ko bazimurwa umwaka utaha ubushobozi nibuboneka.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard aherutse kubwira itangazamakuru ko ab’i Mazane bagomba kuba bamaze kwimurwa uyu mwaka naho abatuye Sharita bo bakazimurwa umwaka utaha amafaranga naramuka abonetse.

Yagize ati “Ubu turimo kubaka icyiciro cya nyuma cya Mazane, aba Sharita rero mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019/2020 turimo gukora ibiganiro n’inzego zitandukanye, amafaranga dukeneye turayazi ni miliyari 2.6Frw kugira ngo tuzabashe kubakira imiryango 143 ya Sharita nabo bimuke.”

“Bizaterwa n’uko tubona ayo mafaranga, ntabwo ari make.Naramuka abonetse bazimuka, nataboneka bazaba bihanganye.”

Meya Mutabazi avuga kandi ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’inzego zitandukanye ku buryo aho aba baturage bari kwimurwa hazagirwa icyanya cy’ubukerarugendo.

Ati “Harimo haba ibiganiro nta mwanzuro urafatwa, ariko icyo twifuza ni uko haba icyanya cyahariwe ubukerarugendo kuko ni heza ariko ni ku mupaka. Ubwo rero hazafatwa umwanzuro uteza imbere ubukerarugendo ariko unarengera umutekano w’abaturage.”

Abimuwe muri ibi birwa babayeho bate?

Bamwe mu baturage bimuwe mu birwa bya Mazane na Charita baganiriye na IGIHE bavuze ko imibereho yabo yahindutse, aho babaga mu kirwa bahorana ubwoba bwo gutwarwa n’umwuzure ariko ubu ubuzima bwabo butekanye.

Aba baturage bashimira Perezida Kagame wabasubije ubuzima akabaha inka ubu banywa amata, abana babo biga ndetse bafite amashanyarazi.

Mukankusi Epiphanie wavuye i Mazane yagize ati “Kagame yampaye inka ampa n’inzu ndumva nta kibazo mfite, kuko ndakama nkanywa n’amata. Ntabwo twari tuzi umuriro ariko ubu nsigaye ngenda nkagira gutya [Agakanda ku gikuta].”

Ku wa 4 Nyakanga 2016 ubwo abanyarwanda bizihizaga ku nshuro ya 22 umunsi wo Kwibohora, Perezida Kagame nibwo yatashye uwo mudugudu.

Icyo gihe yavuze ko nta baturarwanda bakwiye kuba bacyumva ko kubona ibyangombwa by’ubuzima ari nko kubonekerwa, ahubwo bikwiye kugezwa kuri bose.

Abimuwe bahawe inzu zigezweho, banubakirwa inzu mberabyombi yakira abantu 300, mudasobwa eshanu zibafasha kubona serivisi za leta, inka n’aho kuzororera na hegitari 100 zo guhinga.

Kuri ubu kandi bafite ibikorwa bitandukanye by’iterambere birimo amazi n’agakiriro.

Abimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita batujwe mu mudugudu w'Icyitegererezo wa Rweru
Bubakiwe n'ibibuga by'imyidagaduro
Bafite n'agakiriro muri uyu mudugudu w'icyitegererezo
Bafite ibiraro bigezweho by'inka bahawe
Boroye kijyambere
Ubu banywa amata, hehe n'imirire mibi
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, avuga ko gahunda yo kwimura n'abasigaye igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages