Ni inzu zigezweho bubakiwe muri gahunda yo guca nyakatsi, inyinshi muri zo zatangiye guhomoka kandi zikijwe n’ibihuru imbere n’inyuma.
Iyo ubajije abazituyemo uruhare rwabo mu kuzisana no kuzikorera isuku, bahuriza ku kuba nta mikoro bafite.
Mu kiganiro bagiranye na TV1, bavuze ko inzugi zahoze zikinze ubwogero n’ubwiherero hamwe n’isakaro bagiye yagiye babigurisha kubera ubukene.
Hari uwavuze ati “Harimo abagerageza bakaba bagifite ubwogero hakabamo n’abagiye bagurisha inzugi n’amabati bitewe n’uburwayi ndetse n’ubukene.”
Hari n’abandi ariko bavuga ko amabati yasambuwe n’imvura, aho kuyasubiza ku nzu bagahitamo kuyagurisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko ibi babiterwa n’imyumvire, ariko kandi ngo hanashatswe igisubizo cyatuma badakomeza kwisenyera inzu batuyemo.
Yagize ati “Ntabwo badufashije ku bijyanye no kwita ku byabo bitewe rimwe na rimwe n’imyumvire. Ibyinshi byangiritse hariya byangijwe na banyirabyo bakaba bakuraho n’urugi bakarucana, bagakuraho idirishya bakarigurisha.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bashatse igisubizo cy’impamvu ibatera kwisenyeraho amazu.
Yakomeje agira ati “Kuko umuntu ashobora gusonza aho kuburara wa mugani agakuraho rwa rugi, twagiye tubasobanurira rero bakwiye guhanga imirimo no gushaka ibindi bintu bakora bikabatunga, twabashakiye ubutaka buhagije bwo guhingamo i Gitagata.’’
Inyigo yakozwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye mu muryango COPORWA ku miturire y’abasigajwe inyuma n’amateka, yagaragaje ko inzu 51.9% nta bwiherero zigira.
Yagaragaje kandi ko bamwe baba mu nzu zidakinze, izitagira icyumba cyangwa izenda kubagwaho ndetse n’izitagira ubwiherero.
Izi nzu 51.2% zubatswe na leta cyangwa imiryango itegamiye kuri Leta mu midugudu yagenwe ariko bamwe nta byangombwa byazo barahabwa.


















TANGA IGITEKEREZO