Mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ruhuha haravugwa abagabo bashidikanya ku bana babyaye bagatinda kubandikisha mu gitabo cy’irangamimerere, kuko baba batarizera neza ko ari ababo koko.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko batazi akamaro ko kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere, mu gihe hari n’abagabo bavuga ko baba batizeye neza ko uwo mwana ari uwabo, bakanga kumwandikisha ku bwo gushidikanya.
Kutamenya akamaro ko kwandikisha umwana mu gitabo cy’irangamimerere, kutizerana hagati y’abashakanye hamwe no gutinya gucibwa amande, ni zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu batuye mu Kagari ka Kindama, mu murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera, batandikisha abana babyaye.
Bucyensenge Vedaste avuga ko umugore yabyaye umwana hanze babana, bigatuma acika intege zo kwandikisha n’abo yemera ko babyaranye. Ati: “ Tumaze kubyarana abana batatu, ariko hari n’undi utari uwanjye. Abo twabyaranye ntibanditse , kuko uwo yabyaye hanze yatumye ncika intege zo kwandikisha nabo nita abanjye.”
Nyilindekwe Simon yashatse umugore ufite umwana, avuga ko atizeye ko n’abo yabyaye babana ari abe. Ati: “ Namushatse yarabyaye, ariko se ni iki cyanyemeza ko abo yabyariye iwanjye bo ari jye wababyaye? Mbakorera byose umubyeyi akorera abana ariko kubandikisha ngomba kubyitondera.”
Hari abana bavuka bagakura bakarinda bashyingirwa batarandikishijwe mu gitabo cy’irangamimerere
Ngendahimana Paul yatangarije IGIHE ko afite abana bane, harimo n’uwashyingiwe ataramwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere.
Yagize ati: “ Umwana muto afite imyaka 4, umukuru afite imyaka 22, yaranashyingiwe ntaramwandikisha. Iyo ugize Imana ukabyara ukabona n’ibyo kubarera biba bihagije. Abana banjye ndabemera sinzabihakana , sinumva rero impamvu yo kwica umubyizi wanjye ngo ngiye kwandikisha abana ku murenge.”
Abaturage batinya gucibwa amande
Mukashyaka Chrstine avuga ko yagiye kwandikisha umwana bakamuca amande ngo yaratinze, ahitamo kubireka kuko nta bushobozi afite.
Yagize ati “ Nagiyeyo kumwandikisha ku murenge agize amezi atandatu barambwira ngo narakererewe banca amande y’ibihumbi bibiri, icyo gihe nta mafaranga nari mfite, kuko nagombaga no gutanga amafaranga ya mituweri kandi nabonaga ariyo yihutirwa. Nimbona amafaranga nzajyayo .Ubu agize umwaka ntaho yanditse.”
Umuryango wita ku burezi bw’abana, Plan-Rwanda, ukorera mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru hamwe no mu nkambi zose ziri mu Rwanda, watangije igikorwa cyo gushishikariza ababyeyi kwandikisha abana mu gitabo cy’irangamimerere, mu gihe kitarenze iminsi 15 bavutse.
Alice Rwema Ilibagiza, umukozi wa Plan-Rwanda avuga ko iki gikorwa batangije kigamije gushishikariza ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’umwana. Yagize ati: “ Kutandikisha abana mu bitabo by’irangamimerere ni ukubuza umwana uburenganzira bwe burimo kutamenya amasano ye ndetse ugasanga umwana abayeho adafite aho abarirwa haba aho atuye, ndetse no ku babyeyi be, no mu gihugu.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibubye wita ku bana (UNICEF) bwerekana ko abana 63 % ari bo banditse mu gitabo cy’irangamimerere. Ibi bigafatwa nk’ikibazo gikomeye ndetse gishobora no kugira ingaruka zikomeye cyane ku mwana.
Rwema akomeza avuga ko kutandikisha umwana bishobora kumukururira ingorane zo kuba atabasha kubona ibyangombwa ibyo ari byo byose atabanje kugana mu nkiko, igihe ababyeyi be bapfuye ashobora no guhura n’ikibazo gikomeye cyo kutagira uburenganzira ku bijyanye n’izungura. Iyo kandi umwana adafite icyangombwa cyemeza ko yanditswe mu gitabo cy’irangamimerere (Acte de naissance) ngo ntashobora kubona icyangombwa icyo ari cyo cyose.
Umuyobozi w’umudugudu wa Ruhuha II, Dusabe Christimas avuga ko bafite ikibazo cy’abantu baza baje gupagasa, babyara ntibandikishe abana, hamwe n’ikibazo cy’abaturage banga kwishyura ubwisungane mu kwivuza , bigatuma batanandikisha abana. Avuga kandi ko guca amande uwarengeje iminsi 15 byavuyeho, ababyeyi bakaba basabwa kwihutira kwandikisha abana babo.



















TANGA IGITEKEREZO