Uruganda rwengaga Kanyanga, mu Kagari ka Karera, Umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera rwatahuwe ku ya 9 Gashyantare, ubuyobozi bw’umurenge bufatanije na Polisi bararusenya.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi , yavuze ko abayitekaga bagerageje kurwanya polisi n’inzego z’ibanze, ubwo bazaga kubafata.
Gusa ngo byarangiye hafashwe umwe muri bo witwa Iryuvuze Cyliaque,ufite imyaka 22 na Muhozo Vestine, kuri ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abacitse, barimo umumotari wari uhetse amajerikani abiri ya Kanyanga, yari avanye aho ku ruganda.
IP Kayigi yavuze ko ku ruganda hafatiwe litiro zirenga magana atatu ya Melasse (ibisigazwa by’ibisheke bitekwamo Kanyanga), n’ibikoresho bitandukanye byifashishwaga mu kuyiteka, birimo, amatiyo n’ingunguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Gaspard Gasasira, yagize ati "Nta bwenge uwanyoye Kanyanga , kimwe n’ibindi biyobyabwenge, aba afite. Bituma akora ibyaha, birimo n’ibi byo kurwanya inzego z’ubuyobozi zije kubafata."
Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye hatahurwa urwo ruganda, kandi abasaba kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku gihe ku babicuruza, ababiteka, ababitunda n’ababinywa.
Na none, ku ya 7 Gashyantare, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo, yafatiye litiro mirongo ine mu nzu ya Nyirabikari Dancilla, iherereye mu Kagari ka Gihuta, Umurenge wa Rugarama.
Nyirabikari, afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, mu gihe iperereza rikomeje.
Kuri uyu munsi kandi, Polisi ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe litiro 20 za Kanyanga mu Kagari ka Mutara, mu Murenge wa Mwendo.
Polisi ikangurira abaturage gukomeza kwirinda gukora ibikorwa byose binyuranyije n’mategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO