Agace kahariwe inganda muri Bugesera (Park Industriel de Bugesera ) ni agace kagiye kubakwa muri Bugesera kugira ngo horoherezwe abashoramari kubona aho gukorera vuba mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko kubaka agace kahariwe inganda muri Bugesera byitezwe ko bizorohereza abashoramari gukora imirimo yabo mu Rwanda bidatinze kuko bajyaga babaza aho gukorera ugasanga ntihateganijwe.
Ubwo hasinywaga imihigo izibandwaho mu mwaka wa 2014-2015 hagati y’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisitiri Francois Kanimba uyiyobora, kubaka agace k’inganda muri Bugesera ni ikintu kibanzweho kandi kizazana impinduka mu bucuruzi ndetse n’inganda zo mu Rwanda.
Minisitiri Kanimba yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko gusinya imihigo atari umuhango ko ahubwo bakwiriye gufashanya hagati yabo kugira ngo iyo mihigo bahize ubwabo itazabananira.
"Gufatikanya hagati y’abakozi, kurota buri munsi imihigo muhize ni byo bizatuma tutananirwa kuyigeraho kuko si ibintu byoroshye twiyemeje”.
Francois Kanimba ati "Mu mihigo mishya minisiteri y’ubucuruzi n‘inganda igiye gufatanya n’ibigo biyishamikiyeho tuzatunganya agace kahariwe inganda muri Bugesera kugira ngo kunganire ’Special Economic Zone’ yari isanzweho I Kigali.
Hariho nk’igihe umushoramari atubwira ati ndashaka gukora ibi n’ibi ariko ntitumubonere aho gukorera byihuse. Ako gace rero kazatuma umushoramari mu by’inganda tumubonera aho gukorera vuba”.
Kubaka ahabera imurikagurisha (Expo ground), guhuza abaguzi n’abahinzi, gufasha za Sacco gukoresha ikoranabuhanga (computerization) bityo ikazavamo banki umuturage aho ari hose abasha gukoresha, gushyiraho amabwiriza mashya agenga ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ibindi, ni bimwe mu mihigo izibandwaho na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’ibigo biyishamikiyeho.
Mu mwaka ushize MINICOM yagize 64,6% mu kwesa imihigo yari yahizwe, ibintu minisitiri avuga ko bidashimijije bityo bakaba bifuza kurenga icyo gipimo n’ubwo atari bonyine babonye ayo manota.
Hejuru ku ifoto: Minisitiri Kanimba



















TANGA IGITEKEREZO