00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: IER igiye kubakira uwarokotse jenoside inzu ifite agaciro k’asaga miliyoni 17

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 20 June 2015 saa 12:04
Yasuwe :

Abagize urugaga rw’abubatsi IER (Institution of Engineers Rwanda) bagiye kubakira umuturage warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 inzu yo guturamo ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17,109,727.

Kuwa 19 Kamena 2015 ni bwo abagize IER bashyikirije uwo muturage utuye mu Murenge wa Ntarama, igishushanyo kigaragaza uko iyo nzu agiye kubakirwa izaba iteye.

Abagize IER bavuze ko igitekerezo cyo kumwubakira bakigize nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama umwaka ushize bagasanga hari icyo bagomba gukora kugira ngo babe hafi abagizweho ingaruka na Jenoside.

Umuyobozi wa IER, Eng.Rwihunda Fred yagize ati ”Nk’abantu bakora ubwubatsi twasanze dukwiriye kugira uwo dushakira icumbi. Dufatanyije n’ubuyobozi bwibanze twaramubonye. Uyu munsi rero twaje kumwereka uko inzu tuzamwubakira izaba iteye.”

Rwihunda yakomeje avuga ko iyi nzu uyu muturage azubakirwa biteganyijwe ko mu mwaka utaha izaba yuzuye ku buryo bizagera igihe cyo kwibuka na we afite inzu ye abamo kandi nziza.

Muhoza Gilbert, warokotse Jenoside ariko ikamusiga ari impfubyi, avuga ko yishimiye cyane iki gitekerezo cyo kumwubakira kuko n’ubundi mu nzozi ze yumvaga yifuza kuzagira inzu ye bwite.

Muhoza yagize ati “Bambwira ko bazanyubakira byaranshimishije cyane, ariko kuko hashize igihe kire kire natangiye gutekereza ko babyihoreye ariko sinata icyizere. Uyu munsi ntusanzwe kuri njye. Gusa ndabashimiye cyane.”

Uretse kugeza kuri uyu muturage igishushanyo cy’inzu azubakarirwa, abagize IER banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, aho bunamiye banashyira indabo ku mva z’inzirakarengane zisaga ibihumbi 45 zihashyinguye.

Inzu azubakirwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages