Ubu butumwa bwatangiye ku kibuga cy’umupira kiri mu Kagari ka uri uyu wa Kane ubwo hamurikwaga ku mugaragaro igice cya Gatatu cy’ikinamico Umurage yatangiye gutambuka kuri Radio zitandukanye za hano mu Rwanda.
Abaturage bo muri aka gace babwiye IGIHE ko ubutumwa butambuka mu ikinamico Umurage bubafasha kumenya no gusobanukirwa gahunda za leta.
Umukobwa witwa Nyirahabineza Immaculée w’imyaka 21 yagize ati “Nkanjye ubu namenye ko ntawe ushobora kumpohotera cyangwa ngo umusore ashake kunshuka anshora mu busambanyi kuko nziko imibonano mpuzabitsina ishobora kungiraho ingaruka zirimo kwandura Sida no gutwara inda.”
Umuyobozi wa Umurage Communication for Development, Kwizera Jean Bosco, yavuze ko ikigambiriwe mu butumwa batanga ari ukugira ngo abaturage bahinduke binyuze mu ikinamico.
Ubushakashatsi bwakoze ikinamico isozwa basanze abantu babiri muri batatu bumvise umurage bavuga ko bashobora kumenya uko birinda Sida bakoresheje agakingirizo.
Yagize ati “Ubushakashasti bwinshi tugenda dukora bugaragaza ko ubutumwa butangwa mu ikinamico buhindura abaturage kandi n’ubu buryo bwo kwegera abaturage gutya bahura ari benshi baje kureba abakinnyi b’ikinamico Umurage kandi bayikunda ari benshi, noneho iyo baje gutya tubakinira umukino urimo ubutumwa dushaka gutanga ariko noneho n’abayobozi batandukanye bagatanga ubutumwa.”
Kwizera yakomeje avuga ko uyu munsi bari bahisemo gutanga ubutumwa bugaruka ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, kurwanya inda ziterwa abangavu no kurwanya malaria.
Umuyobozi wa SFH, Wandera Manasseh Gihana, yavuze ko kunyuza ubukangurambaga mu ikinamico biterwa nuko ikurikirwa na benshi kandi ifasha mu gutambutsa ubutumwa bwigisha kandi bifuza ko buzakomeza gutambutswa mu buryo butandukanye.
Yagize ati “Imibanire mibi niyo ntandaro y’amakimbirane n’ibibazo bikomeye by’umuryango nk’uko mwagiye mubibona muri iyi kinamico. Ni ngombwa rero ko abantu babyitaho ariko ubutumwa ndabona bwatambutse ariko si ubw’umunsi umwe.”
Yakomeje avuga ko uburyo abantu bagaragaje ko bishimiye umukino wanyujijwe mu ikinamico byafashije gukurikirana ubutumwa butumwa bwagiye butambutswa ari nayo mpamvu bumva ubu buryo buzakomeza kwifashishwa mu kwigisha abantu.
Ikinamico y’uruhererekane ‘Umurage’ igice cya Gatatu kigizwe n’ibice 54, izamara igihe cy’ibyumweru 26, aho itambuka kuri Radio Rwanda ikongera kunyura kuri City Radio, Isango Star, Radio Salus, na Radio Izuba.























TANGA IGITEKEREZO