00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Imbuto Foundation yahagurukiye guca ubwandu bwa virusi itera sida, umubyeyi ku mwana

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 17 April 2013 saa 08:15
Yasuwe :

Ku bufatanye n ’Akarere ka Bugesera, Imbuto Foundation yatangije ibikorwa byo kurandura burundu ubwandu bwa virusi itera Sida umubyeyi ashobora kwanduza umwana we amutwite amubyara cyangwa amwonsa, ibikorwa byatangirijwe ku kigo nderabuzima cya Ngeruka.
Muri iki gikorwa inzego za Minisiteri y’Ubuzima, Akarere ka Bugesera, Imirenge, Ibigo nderabuzima, abakangurambaga b’urungano n’abajyanama b’ubuzima zihaye inshingano zitandukanye mu birebana no gukurikirana iki gikorwa cyo kurandura (…)

Ku bufatanye n ’Akarere ka Bugesera, Imbuto Foundation yatangije ibikorwa byo kurandura burundu ubwandu bwa virusi itera Sida umubyeyi ashobora kwanduza umwana we amutwite amubyara cyangwa amwonsa, ibikorwa byatangirijwe ku kigo nderabuzima cya Ngeruka.

Muri iki gikorwa inzego za Minisiteri y’Ubuzima, Akarere ka Bugesera, Imirenge, Ibigo nderabuzima, abakangurambaga b’urungano n’abajyanama b’ubuzima zihaye inshingano zitandukanye mu birebana no gukurikirana iki gikorwa cyo kurandura burundu ubwandu bwa virusi itera Sida umubyeyi ashobora kwanduza umwana we.

Iyamuremye Regine, umukozi wa Imbuto Foundation yatangaje ko ikigamijwe ari uguhuza imbaraga mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA umubyeyi yanduza umwana amutwite, amubyara cyangwa amwonsa, bityo ababyeyi babana n’ubwandu bagafashwa kubyara abana bazima n’abo babyaye bakitabwaho.

Yavuze ko serivisi zo kwa muganga bahabwa ziziyongeraho izindi zikubiye mu cyo bita “Agaseke kagenewe umuryango”, aho imiryango ifashwa kurwanya imirire mibi, ikigishwa kwibumbira mu makoperative, kuringaniza imbyaro kandi ikagirwa n’izindi nama zigamije kugira ubuzima bwiza.

Yakanguriye ababyeyi batwite kwitabira izi gahunda, gushyira mu bikorwa inama bahabwa n’inzego zitandukanye zikabigiramo uruhare, anavuga ko Imbuto Foundation izakomeza gukora ubuvugizi mu kurandura ubwandu bwa Virusi itera SIDA ndetse no kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yatangaje ko inzego z’ubuyobozi zikwiye kugira iyi gahunda iyabo kuruta uko yaba iya Imbuto Foundation, maze abandi bireba bakabigiramo uruhare hagamijwe kuyibyaza umusaruro. Ati “Ibitaro, ibigo nderabuzima, inzego z’ibanze, imiryango n’abajyanama b’ubuzima, buri rwego nirushyira mu bikorwa inshingano zarwo tuzashobora kurwanya iki cyorezo gitera ubupfubyi, ubwigunge n’ubukene mu miryango.”

Gutoranya Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka ngo gitangirizweho iyi gahunda byatewe n’uko kikiri gishya kandi kikaba kigaragaramo ibibazo bikomeye by’imirire mibi. Nyirabayazana w’iyi mirire mibi ngo ni amakimbirane mu miryango agaragara henshi, abakobwa babyarira iwabo bagasigira abana ababyeyi babo batishoboye, kutamenya gutegura indyo yuzuye no kujyana ku isoko bimwe mu byakwifashishwa nk’amagi, imbuto n’ibindi.

Nk’uko byatangajwe na Hakizimana Janvier, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Ngeruka iki kigo cyiyemeje gukurikirana ubuzima bw’abana bagaragaweho imirire mibi, kwita ku bana bavutse mu miryango ibana n’ubwandu ndetse n’ababyeyi babo.

Gahunda y’Agaseke kagenewe umuryango (Family Package) yatangijwe mu mwaka wa 2002 na Madamu Jeannette Kagame, itangirizwa ku kigo nderabuzima cya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu ikaba ikorera mu bigo nderabuzima 27 byo mu turere twa Gasabo, Gatsibo, Musanze, Huye, Rubavu na Bugesera.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera n'uwari uhagarariye Imbuto Foundation
Abantu batandukanye bari baje
Abakangurambaga b'urungano n'abajyanama b'ubuzima

Amafoto/Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages