Iyangirika ry’iki kiraro ryahombeje abaturage mu buryo butandukanye, ibiciro by’ingendo biriyongera, abajya kurema isoko rinini ry’ahitwa ku Ruhuha barabogoza.
Umwe mu baturage yabwiye RBA ko bari bamaze iminsi bakinyuraho kigaragaza ibimenyetso by’uko cyangiritse, kuri ubu bakaba bakora urugendo rurerure kugirango bagere mu Mujyi wa Nyamata , muri Kigali no mu tundi turere duhana imbibi na Bugesera kuko bari gukoresha umuhanda wa Kamabuye – Ruhuha.
Umwe mu baturage yagize ati “Ikiraro cya Rwabusoro, Gashora n’iki cya Mareba, ubona ko byubatswe mu gihe kimwe, kandi binangirikiye igihe kimwe. Byatugizeho ingaruka zikomeye cyane kuko aho twatangaga amafaranga 1000 kuri moto ubu turi gutanga 1500.”
Undi ati “Iyo umuntu ageze kuri iki kiraro yari kwishyura aya moto akishyurira n’ibyo yari ihetse kugirango byambutswe.Ni igihombo gikomeye.”
Umuhanda wahuzaga Nyamata na Ruhuha ndetse n’indi Mirenge igera kuri 5 wahise ufungwa by’agateganyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko hashize amezi abiri Akarere kandikiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’imihanda, bagaragaza ko iki kiraro kigenda cyangirika basaba ko cyasanwa.
Rwagaju yagize ati “Twabaye duhagaritse gukoresha uriya muhanda by’agateganyo, ikindi n’uko twavuganye n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’imihanda, bakaba batwijeje ko bitarenze tariki ya 15 z’ukwezi kwa Mutarama, kiriya kiraro kizaba cyakozwe neza.”
Yakomeje avuga ko uyu muhanda ukoreshwa n’urujya n’uruza rw’abaturage baturutse imihanda yose, ukaba unanyurwamo n’ imodoka ziri hagati ya 50 na 100 ku munsi bityo ko umaze ukwezi udakoreshwa byadindiza iterambere ry’Akarere ka Bugesera.
Iyangirika ry’ikiraro cya Mareba rije rikurikira ibindi biraro bibiri nabyo bikora ku Karere ka Bugesera, icya Gashora n’icya Rwabusoro, byangiritse mu mpera z’umwaka wa 2014, icyakora kuri ubu byongeye gusanwa by’agateganyo ku buryo bikoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO