Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 10 Kanama 2022. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bari bahagarariye ibigo bitandukanye ndetse n’abaturage.
Babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Bugesera.
Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari urusengero, rwiciwemo Abatutsi 5000 bari baruhungiyemo muri Jenoside, biteze kuharokokera.
Abakozi b’Ikigego Agaciro n’ab’ibindi bigo basoje gusura urwibutso, banaremera imiryango y’abarokotse Jenoside.
bakomereje mu gikorwa cyo gushyikiriza inka imiryango 11 y’abacitse ku icumu ituye muri uyu murenge.
Umuyobozi w’Ikigega Agaciro, Nyatanyi Gilbert, yavuze ko bibuka hagamijwe guha agaciro abazize Jenoside no kurushaho kuba hafi y’abayirokotse.
Yagize ati “Gutanga inkunga ni uburyo bwo gukomeza kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, dufata mu mugongo abacitse ku icumu kugira ngo dukomeze urugendo rwo kwibuka twiyubaka.”
Yanasabye abahawe inka kuzitaho ku buryo bukwiye mu gihe zororotse na bo bakagabira bagenzi babo.
Ati “Izi nka zikwiye kubafasha kurenga icyiciro murimo mukajya mu kindi.’’
Umuyobozi wa BSC, Muhirwa Christian, yavuze ko amateka yaranze u Rwanda agomba kwigishwa urubyiruko n’abakiri bato kugira ngo bamenye ko icuraburindi ryagwiriye u Rwanda ryaturutse ku buyobozi bubi, n’imyumvire mibi yashyizwe mu baturage, bityo bafate ingamba zo kwirinda ko byaba ukundi.
Ati “Twaje kwiga amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko Akarere ka Bugesera tunaremera inka abashegeshwe n’aya mateka mabi kugira ngo tubereke ko batari bonyine, cyane mu bihi nk’ibi byo kwibuka.”
Umuyobozi wa Rwanda Farmers Coffe Company, Ngarambe David, yasobanuye ko gusura inzibutso no kwiga amateka yaranze igihugu bifasha kwiga kubana neza mu mahoro.
Ati “Hari amasomo menshi tuvanye aha nyuma yo gusobanukirwa ibyabereye hano mu Murenge wa Ntarama. Ni yo mpamvu dukwiye kwirinda abaduteza umwiryane tukabana mu mahoro kugira ngo aya mahano atazaba ukundi.”
Umwe mu bahawe inka, Gasengayire Amina, yashimiye ubuyobozi bukomeza kuzirikana abaturage, anemeza ko inka n’ibyara azitura bagenzi be.
Ati “Nukuri ndishimye cyane pe! Ngira ngo namwe murabibona. Nkimara kumenyeshwa ko nzahabwa inka byarangoye kwizera ko ngiye kongera kuyitunga. Ndashimira abatekereje iki gikorwa bose, ni urugero rwiza ko dufite abantu batuba hafi bakadufasha gukomeza kwiyubaka.”
Abayobozi n’abakozi b’ibigo byahurije hamwe imbaraga bikaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko bazakomeza kubaba hafi no kubafasha kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!