Umuyobozi w’Aka Karere Nsanzumuhire Emmanuel yabwiye RBA, ko kugeza ubu hamaze kumenyekana inzu 23, ibisenge byazo byagurutse.
Yagize ati “Imvura yaguye hagati ya saa munani na saa cyenda, yari irimo umuyaga yangiza ibintu bitandukanye cyane cyane mu murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kibungo, yangije inzu zigera kuri 23, ibisenge biraguruka. Nta muntu yahitanye nta n’uwakomeretse.”
Yakomeje asobanura ko abasenyewe n’iyo mvura bacumbikiwe n’abaturanyi babo, bakazahabwa ubufasha bwo gusanirwa guhera ejo.
Yagize ati “Abasenyewe ubu baraye ku ngo z’abaturanyi, aho imvura itagize icyo itwara inzu zabo. Ubu igisigaye akarere dufatanije n’izindi nzego, ejo tuzashaka uko tubasanira bagasubira mu nzu zabo.”
Nsanzumuhire yasobanuye ko iyi mvura yari ivanze n’umuyaga yanangije ibihingwa birimo urutoki.



















TANGA IGITEKEREZO