00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yasenyeye imiryango irenga 20 yangiza n’imyaka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 September 2017 saa 07:58
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko imvura ivanze n’umuyanga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yasenyeye abaturage bo mu Murenge wa Ntarama w’aka Karere ndetse n’imyaka irimo urutoki.

Umuyobozi w’Aka Karere Nsanzumuhire Emmanuel yabwiye RBA, ko kugeza ubu hamaze kumenyekana inzu 23, ibisenge byazo byagurutse.

Yagize ati “Imvura yaguye hagati ya saa munani na saa cyenda, yari irimo umuyaga yangiza ibintu bitandukanye cyane cyane mu murenge wa Ntarama, mu Kagari ka Kibungo, yangije inzu zigera kuri 23, ibisenge biraguruka. Nta muntu yahitanye nta n’uwakomeretse.”

Yakomeje asobanura ko abasenyewe n’iyo mvura bacumbikiwe n’abaturanyi babo, bakazahabwa ubufasha bwo gusanirwa guhera ejo.

Yagize ati “Abasenyewe ubu baraye ku ngo z’abaturanyi, aho imvura itagize icyo itwara inzu zabo. Ubu igisigaye akarere dufatanije n’izindi nzego, ejo tuzashaka uko tubasanira bagasubira mu nzu zabo.”

Nsanzumuhire yasobanuye ko iyi mvura yari ivanze n’umuyaga yanangije ibihingwa birimo urutoki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages