00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Abana 550 bamaze guterwa inda kuva 2020 yatangira

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 October 2020 saa 11:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangaje ko kuva muri Mutarama kugeza muri uku kwezi, abangavu bagera kuri 559 batewe inda, mu gihe ibirego by’abahohoteye aba bangavu bimaze kugera mu nkiko ari 108.

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe kimaze gufata intera ndende mu Rwanda, aho usanga muri buri karere hagaragara umubare munini w’abana baterwa inda.

Aba bangavu benshi baterwa inda usanga baziterwa n’abantu bakuru, babashukisha ibintu bitandukanye, ndetse n’abafatirana abana kuko nta makuru bafite ku buzima bw’imyororokere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko abantu bakuru bafite ibishuko byinshi bashukisha abana bakabagwisha mu mutego w’ubusambanyi.

Ati "Hari abagabo bashuka abana bakabajyana mu byumba by’amahoteli bakabahohotera. Ikindi kandi ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe nabi, rirangiza. Iyo abagizi ba nabi barishyikiriye [nabwo] rirangiza kuko biraborohera kubona aba bana b’abakobwa”.

Mutabazi yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi mu kumenya amakuru y’ihohoterwa ryabayeho, kuko hakiri abantu bagifite umuco wo guhisha amakuru, guhishirana n’ibindi nk’ibyo bituma aba bashoye aba bana mu bikorwa by’ubusambanyi batabiryozwa.

Ati “Biragoye kumenya ko ihotera ryabaye mu gihe umuryango utabigizemo uruhare, hari ikintu cya hafi, aho abantu bahohoterwa n’abantu ba hafi mu muryango, noneho hakabaho guhishira.”

Yavuze ko akenshi biterwa n’uko “Umubyeyi ntabwo aba ashaka kwisebya ngo bamenye ko umwana we yahohotewe ndetse agahohoterwa n’umuntu wa hafi mu muryango we, bagahitamo guceceka ngo badaseba [noneho] uwakorewe ihohoterwa ntabashe guhabwa ubufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yanenze ababyeyi birukana abana bahohotewe bagaterwa inda, birinda ko aba bana bashyira icyasha ku muryango.

Ati “Umwana iyo atewe inda mu muryango ntabwo baba bashaka kubyakira. Niba yatwaye inda umubyeyi atangira kubona ko agiye ku karubanda, atazi kurera, noneho aho kurwana kuri wa mwana ngo bamufashe, bagatangira kurwana ku izina ryabo, ubwo bikavamo no kwirukana umwana mu rugo. Icyo ni ikintu gikwiye gukosoka.”

Mu mwaka wa 2016, abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17849, mu 2017 baba 17337 naho muri 2018 bagera ku 19832.

Kuva muri Mutarama kugera muri Kanama umwaka ushize, abangavu batewe inda bari 15656.

Bikekwa ko ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe gishobora kuzafata indi ntera muri uyu mwaka, bitewe n’uko icyorezo cya Coronavirus cyatumye abenshi muri aba bangavu bahagarika amashuri, abandi bakugarizwa n’ubukene mu miryango yabo ku buryo bashobora gushukwa byoroshye.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rivuga ko umuntu usambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa kuva ku myaka 20 kugera kuri 25, naho uwasambanyije umwana bikamuviramo ubumuga cyangwa indwara idakira kimwe n’uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, bagafungwa burundu.

Ikibazo cy'abangavu baterwa inda mu Rwanda gikomeje gufata indi ntera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages