00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Kwimura abatuye ahazubakwa ikibuga cy’indege byateye bamwe guta ishuri

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 24 June 2015 saa 09:20
Yasuwe :

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga, bavuga ko bugarijwe n’urusobe rw’ibibazo, birimo gutinda kwishyurwa no kuba abana babo baravuye mu ishuri, kuko ikigo cy’amashuri cyari muri ako gace cyimukiye kure yaho.

Ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu Murenge wa Rilima, hasigaye abaturage ngerere, kuko abandi bagiye bahabwa ingurane bakimukira mu bice bitandukanye by’igihugu.

Si abaturage gusa bahawe ingurane, kuko n’ikigo cy’amashuri abanza cy’Itorero rya ADEPR cyari kiri muri ako gace kimukiye mu kagari ka Nyabagendwa.

Ibi byatumye abana bigaga kuri icyo kigo cy’amashuri bagituye mu tugari twa Karera, Ntarama n’agace ka Kimaranzara bamwe muri bo bata ishuri, kubera urugendo rurerure bakora bajya ku bigo by’amashuri biri mu yindi mirenge.

Abaturage batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye IGIHE ko abana babo bavuye mu ishuri kubera urugendo rurerure rugana ahari amashuri.

Umwe muri bo yagize ati “Mfite abana batatu bigaga ku ishuri ribanza rya ADEPR, ishuri bamaze kuryishyura ririmuka ubu abana banjye bagiye kumara umwaka bicaye mu rugo, kuko ahandi hari amashuri ni kure ntibagerayo.”

Undi ati “Ni kure cyane, umwana agiyeyo uyu munsi ejo ntiyasubirayo ndakurahiye. Dutegereje ko bazatwishyura tukajya ahari amashuri ku buryo abana bazajya bajya ku ishuri badakoze urugendo rurerure.”

Rwagaju Louis, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yatangarije IGIHE ko abatajya ku ishuri bashobora kuba ari abakiri bato kubera ko bashobora kuba bakora urugendo rurerure.

Yagize ati “Wenda harimo abashobora kuba bakora urugendo rurerure, ariko amashuri arahari. Hari nk’ishuri rya Kimaranzara, hari n’amashuri ari i Nyabagendwa [...] urugendo bakora rushobora kuba rugera nko ku birometero bine.”

Rwagaju akaba yavuze ko icyo bakora nk’ubuyobozi ari ukwihanganisha abaturage, ngo kuko inzego zikurikirana gahunda yo kwishyura abaturage na zo zirimo kubyihutisha, kuri ubu ngo imiryango isigaye muri ako gace itarishyurwa ikaba isaga ijana.

Ugutinda kwishyura abo baturage no gutinda gutangira kw’imirimo yo kubaka icyo kibuga cy’indege binateza umutekano muke muri ako gace, kuko ibihuru bihari n’ibizu byasizwe n’abahawe ingurane, bijya biba indiri y’amabandi n’abajura.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages