Muyobokimana Jean Pierre w’imyaka 34, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata nyuma yo gukekwaho kwica umuturanyi we Mukambora Dancilla w’imyaka 60 amukubise.
Nk’uko urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rubitangaza mu gihe gishize Muyobokimana yagiranye amakimbirane n’umuhungu wa Mukambora, bigera n’aho barwana, ariko nyuma yaho Muyobokimana akajya ahora akubita agatoki ku kandi, akanavuga ko azica umwe muri uriya muryango.
Ibi byaje kugerwaho hagati muri iki cyumweru ubwo tariki ya 24 Gicurasi, yategeye uyu mukecuru aho yagombaga kunyura atashye, umukecuru akihagera atangira kumuhondaguza umuhini w’isuka yari yitwaje, kugeza abaturage baje gutabara, bagasanga yenda kumwica, bahita bamujyana ku bitaro bya Nyamata, ariko yaje gushiramo umwuka ataragerayo.
Muyobokimana yemera icyaha akanagisabira imbabazi, akavuga ko yamwishe ku bushake, kandi ko yari arimo kwihorera kubera ko umuhungu we na we yigeze kumukubita.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera, Supt Nshuti Athanase, yamaganye iki gikorwa cya kinyamaswa, anavuga ko Muyobokimana agiye gushyikirizwa inzego z’ubutabera ngo zimukanire urumukwiye.
Nshuti yaboneyeho umwanya wo gusaba abaturage kutihanira kuko mu Rwanda hari inzego z’ubutabera, anabasaba kujya batanga amakuru y’ingo cyangwa imiryango ifitanye amakimbirane, kugira ngo Polisi ibashe gukumira ibyaha bitaraba.
Mu gihe Muyobokimana yahamwa n’iki cyaha, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 310 n’iya 311 zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO