00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Polisi yacaniye imiryango irenga 100 n’Ikigo Nderabuzima

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 24 May 2017 saa 07:21
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku miryango 108 yo mu Murenge wa Ngeruka mu Bugesera, hamwe n’Ikigo Nderabuzima cya Mugorore cyo mu Murenge wa Juru.

Ibi byakozwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, byatangijwe ku rwego rw’Akarere ka Bugesera kuwa 24 Gicurasi 2017. Agaciro k’ibikoresho byose byatanzwe kugira ngo urugo rucanirwe ni amafaranga 69500 y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda Polisi hamwe n’abaturage babumbye amatafari yo kuzubakira abaturage ubwiherero mu rwego rwo kubungabunga isuku.

Musabyimana Velena na Ganzabayiro Tharcisse, bamwe mu baturage bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire bavuze ko babaga mu kizima, uwishoboye agacana buji cyangwa agatadowa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel yashimiye Polisi ku bw’iki gikorwa avuga ko uretse kuba ahabona bizanarinda abaturage indwara bashoboraga guterwa no gucana ibintu bitajyanye n’igihe.

Yagize ati “Hejuru y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano bya Polisi, bongeyeho n’ibikorwa by’iterambere kugira ngo abaturage barusheho kubaho neza. Uretse ibi kandi, bizanabarinda kurwara indwara z’ubuhumekero ziterwa no gucana udutadowa n’impanuka z’inkongi y’umuriro n’ibindi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, Dr. Alivera Mukabaramba, yasabye abaturage gukomeza gufasha polisi mu nshingano zayo zo kubungabunga umutekano.

Yagize ati “Abazagerwaho n’ibi bikorwa n’abo byagezeho turabasaba gusigasira ibyo bahawe, kuko bidasigasiwe byasenyuka tugahora dusubiramo ntitugere ku iterambere. Ndasaba abaturage gukomeza gufatanya na Polisi[..], tubafasha muri bya bikorwa by’irondo, gutangira amakuru ku gihe.”

Ibi bikorwa bya Polisi byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bizanafasha gahunda ya Leta y’uko mu mwaka wa 2017/2018, 70 % by’abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko mu bikorwa byahariwe Polisi, mu turere 13 tw’igihugu bimaze gutangizwamo , imiryango 1441 imaze guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ndetse hari n’abo bahaye amazi, babakorera n’imihanda.

Buri rugo rwahawe amatara afite agaciro k'ibihumbi 69500 by'amafaranga y'u Rwanda
Akarere ka Bugesera na Polisi basinye amasezerano yo kuzarinda ibikoresho byatanzwe ntibyangizwe
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel
Polisi yifatanyije n'abaturage mu muganda wo kubumba amatafari
Umuturage wahawe amatara asobanura uburyo yacanaga agatadowa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages