00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Ukekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi yishwe arashwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 October 2023 saa 09:44
Yasuwe :

Polisi y’Igihugu yatangaje ko harashwe umuturage wo mu Karere ka Bugesera Nsengimana Vincent w’imyaka 27 wakekwagaho kwangiza ibikorwaremezo no kwiba insinga z’amashanyarazi ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko Nsengimana, yarashwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira 2023 agerageza gutoroka ubwo yari yemeye kujya kwerekana aho aba yarahishe izindi nsinga.

Yagize ati “Yari asanzwe ari mu bantu bafashwe bagiye bangiza ibikorwaremezo no kwiba insinga z’amashanyarazi. Yari ategereje gushyikirizwa ubutabera. Hari zimwe rero mu nsinga yari yemeye kujya kwerekana aho yazihishe ariko ngira ngo byari no gushaka uko acika . Aho rero yagerageje gucika baramurasa ahita apfa.”

Ibi bibaye nyuma y’uko no mu Karere ka Muhanga haheruka kurasirwa undi muntu ukurikiranyweho icyaha cyo kwiba insinga z’amashanyarazi wagerageje kurwanya abapolisi akoresheje umuhoro akaraswa.

ACP Rutikanga yavuze ko aba bantu bose bahuriye ku kuba icyaha bakurikiranyweho ari kimwe no kuba bose badafite umutima wo kwemera guhanirwa ibyo bakoze.

Yakomeje ati “Buriya iyo bahisemo biriya ntabwo bitunezaza kuko tuba dukeneye n’amakuru yo kugera ku bandi.”

Yavuze ko nubwo abagerageza kurwanya inzego baraswa, hakorwa Iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu yaba yatumye umupolisi abikora gutyo kuko atari byo by’ibanze kurasa mu cyico.

Yongeyeho ati “Natwe ntabwo birangirira aho, habaho iperereza z’icyatumye umupolisi agera kuri icyo cyemezo, kureba niba habayeho uburangare cyangwa kutaba ashoboye kuba yarasa ahandi. Iperereza rirakorwa kugira ngo harebwe impamvu y’uwakoze ibyo.”

Yasabye kandi abaturage muri rusange kwirinda kurwanya inzego z’umutekano kuko atari wo muti, ahubwo bakwiye kwemera gukorana nazo bagahanirwa ibyo bakoze cyangwa bagatanga amakuru ku byaha bakurikiranyweho hakaba hafatwa n’abandi.

Muri iyi minsi polisi y’u Rwanda iri gukora umukwabo ku bantu bakora ibikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo no kwiba insinga z’amashanyarazi. Hari abatabwa muri yombi bikagaragara ko barengana bakarekurwa ariko hakaba n’abo uruhare rwabo rugaragazwa bakagezwa imbere y’urukiko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages