Uyu mugabo yivuganye umugore we w’imyaka 38 amuteye ibyuma ahagana saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2018.
Aba bombi bivugwa ko babaga i Mushubi mu Karere ka Nyamagabe, bakaza gutandukana kubera amakimbirane, umugore akajya gushakishiriza imibereho mu Bugesera.
Nyuma yo kwica umugore we bari bafitanye abana batanu, akaba yari anatwite inda ya gatandatu, umugabo yagerageje kwiyahura, yitera ibyuma mu muhogo biranga, abantu bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Kanamugire Théobald, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, anavuga ko uyu mugabo ari kuvurirwa i Kanombe.
Yagize ati “ Umugabo yishe umugore amuteye ibyuma na we arangije abyitera mu ijosi, ariko we ntiyapfuye. Ari mu bitaro i Kanombe. Bari bafitanye amakimbirane kuko basaga n’abatandukanye bitari mu mategeko, kuko umugore yabaga i Nyamata, umugabo ari ku Gisenyi.”
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko uwo mugabo arindiwe mu bitaro, aho ari kuvurirwa ibikomere ko nakira azakurikiranwa.
Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2018.



















TANGA IGITEKEREZO