CIP Methode Rubagumya ushinzwe ubugenzacyaha mu Ntara y’Uburasirazuba, yatangarije IGIHE ko hakekwa ko abana uwo mugore yari abereye mukase nk’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.
Yagize ati “Ntabwo ari umugabo n’umugore bashakanye, uwo mugore yari afite undi mugabo nubwo iperereza rigikorwa ngo yari ihabara rye, abo twafashe dukeka ni abana bane uwo mugore yari abereye mukase.”
Yakomeje avuga ko amakuru bakura mu baturage avuga ko abo bana batumvikanaga na mukase kuko bamushinjaga gutagaguza imitungo ya se.
Imirambo yasanzwe mu rutoki rwo munsi y’inzu uwo mugore yabanagamo mbere na se w’abana abereye mukase. Iyo nzu nta bantu bari bakiyibamo.
Abo bana bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntarama iherereye mu Karere ka Bugesera mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’urupfu rw’abo bombi.
CIP Methode Rubagumya yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, kwirinda urugomo no kwihanira mu gihe haba hari ibibazo bagiranye n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO