Iyo ndwara yamufashe ajya ku musarane buri kanya, bikekwa ko byavuye ku nzaratsi yahawe n’umugore we ashaka ko amukundwakaza zikaza kumuviramo uburwayi bukomeye.
Bamwe mu baturanyi be babwiye TV1 ko uwo mugore yabonye bikomeye yigira inama yo kumufungirana, aho yaje kuvanwa n’inzego z’umutekeno zikamugeza kwa muganga, naho yaje kuvanwa n’umuryango we ujya kumuvuriza i Muhanga.
Umwe yagize ati “Simbihagazeho ariko ngo yamaze igihe aryamye, afungiranye n’ingufuri. Twumva ngo yacishije inzaratsi.”
Undi yagize ati “Ntitwabibonye azimuha, ariko impamvu abantu babihamya ni uko yamuhishe.”
Gusa hari n’abandi baturage bavuga ko guhisha umuntu bitashingirwaho bemeza ko yahawe inzaratsi kuko ngo ubusanzwe iyo bakeka ko umuntu yarozwe adashyirwa ahagaragara kugira ngo uwamuroze adakomeza kumwongera ubundi.
Umugore yahakanye yivuye inyuma ko atigeze aha inzaratsi umugabo we kuko bari babanye neza. Yavuze ko hari abagore bafitanye umubano n’uwo mugabo bari gushaka kubateranya ngo batandukane bamutware.
Yagize ati “Njyewe ndasenga sinshobora kujya gushakira umugabo inzaratsi. Hari abantu babanye mbere (bagiranye ubushuti), baba bumva ko kuko ntasezeranye nawe ejo yabashaka ndetse nawe umubajije, twabanye atanshaka arinjye ushaka umugabo ngo nkunde nubake.”
Yongeye ati “Abavuga ko ntavuje, barabeshya. Naravuje , abajyanama baje kumusuzuma Malariya barayibura, nibwo naje kumujyama ku muvuzi gakondo, mugejejeyo mu rukerera bamuhaye umuti basanga bwamurenze. Yiriweyo ameze nabi acisha hasi no hejuru. Iyo umuntu arwaje amarozi, ntiyerekana umurwayi.”
Yakomeje avuga ko atewe impungenge n’uko umuryango w’umugabo ukomeje kumuheza, kuko akirwariye ku kigo nderabuzima cya Gashora atemerewe kumurwaza ndetse nyuma akahavanwa ajyanwa i Muhanga.
Umuyobozi w’Umurenge wa Gashora, Uwamugira Marthe, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bwamenye amakuru ko uwo mugabo arwariye bikomeye mu nzu, bujyayo bumugeza kwa muganga.
Yagize ati “Nibyo, twumvise ko arwariye mu nzu, tujyayo turahamukura tumugeza kwa muganga. Nyuma yaje koroherwa, kuko umugore yabanje kumuduhisha byabaye ngombwa ko duhamagara abo mu muryango we i Muhanga, bamujyana kumurwarizayo.”
Yongeye ati “Ni ugukeka kuko umugore yangaga ko ajyanwa kwa muganga, aduhisha ko ari mu nzu n’aho tubimenyeye akomeza gutsimbarara ngo umugabo we ntitumujyane kwa muganga ni ibya Kinyarwanda arwaye, ngo ni amarozi kandi atarigeze atanga ayo makuru. Abaturage niho bahereye bavuga ko ashobora kuba yaramuhaye inzaratsi. Twe ntitwamenye, nta gipimo gipima inzaratsi dufite.”
Akomeza avuga ko uyu mugabo ubyaranye inshuro eshanu n’uyu mugore nawe ngo akeke ko uburwayi bwe bwihishwe inyuma n’umugore we.



















TANGA IGITEKEREZO