Uyu Musore akimara gushikuza umugore isakoshi ngo yahise yiruka yenekera abamwirutseho, akuramo amafaranga na Telefone arangije isakoshi arayita arigendera nyuma y’iminsi mike atangira gucika intege kugeza agiye kurebe uwo yayibye.
TV 1 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uwo musore yagize ati “Narinzi ngo ni umugore uturutse i Kigali. Namushikuje isakoshi ndiruka ndayijyana, nkuramo amafaranga na telefone ibindi mbita ahantu hameze nk’aho bamena imyanda.”
Uyu mugore yasobanuye ko akimara kwibwa, yatatse abantu bamurangira umuntu wamufasha kubigaruza, ajya kumureba ariko atabyizeye.
Yagize ati “Njyewe umuntu yumvise ntatse arambwira ati ‘Wikwirirwa utaka hari umuntu ubikemura’. Aramundangira. Nabikoze ntazi ko bishoboka, ubu ni nawe (Umupfumu) wampamagaye mu gitondo amaze kuhagera (uwanyibye) arambwira ati ‘Wa muntu ko mbona yaje yicaye iruhande rwawe’.”
Yakomeje agira ati “Yaje nicaye hanze, mbona umuntu aje ansaba imbabazi ngo amafaranga yanjye n’isakoshi niwe wabitwaye. Uwo muvuzi nyine yambajije ngo yahageze, ndamwemerera musaba ko aza, araza.”
Uyu musore abari k’uwo mugore yibye bose bamuhaga inkwenene bitewe n’uburyo yari yacitse intege atabasha kugenda, byanateye impuhwe uwo yibye kugeza ubwo yamusabye kumushakira ibyangombwa gusa naho amafaranga (atavuze ingano) akayareka kuko yabonye ntaho yayakura.
Umugabo wahaye umuti (uruhereko) uwo mugore, avuga ko yitabajwe hashize ibyumweru bibiri.
Yagize ati “Yaraje muha Nimero, ni nayo nkurikirana. Ni nkuko nawe amashanyarazi yagufata. Nari nasabye Polisi ngo bamufunge nakira azashake ubwishyu, ariko bavuze ko batafata umuntu wanegekaye ngo bamufunge. Ubu maze hafi amasaha abiri ndi kumuhembura mukuramo umuti”
Uyu mugabo yakomeje asobanura ko asanzwe atanga imiti ku bantu bibwe bifuza kugaruza ibyabo, ndetse ko n’abashakanye bacana inyuma yabashyira ku karubanda, gusa ngo ntakunda kubikora kuko byasenya imiryango.
Abaturage bamwe kandi bashigikiye ibyo uyu mugabo akora kuko ngo ibisambo byabajujubije kandi ngo icyiza ni uko ntawe yica ahubwo abagaragaza gusa.
Uretse uyu mugabo wafashwe, no mu Karere ka Gasabo haheruka gufatirwa umugabo ku gitoki yari yagiye kwiba, burinda bumukeraho byamunaniye kwikuraho.



















TANGA IGITEKEREZO