Amakuru agera kuri IGIHE, aravuga ko uyu muyobozi ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, yari asanzwe aturanye n’umwana bivugwa ko yafashe ku ngufu.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Byatangiye amutwara mu modoka, kuko aho uwo mwana yiga ari mu cyerekezo cy’aho ikigo cy’ishuri uyu muyobozi ayobora giherereye.”
Undi waduhaye amakuru yatangaje ko mbere yo kumufata ku ngufu yabanje kumusindisha.
Ati “Tariki ya 23 Kamena 2016, yamushyize mu modoka uko bisanzwe amujyana ku kabari bahageze aramubwira ngo bamuhe inzoga umwana arabyanga, umukobwa ukora muri ako kabari abwira umwana ngo niyemere bamuhe inzoga, akomeje kwanga bamuha Fanta kuko ariyo yari yasabye. "
Yakomeje atangaza ko umwana amaze kunywa iyo fanta yahise ata ubwenge. Ati “Yagaruye ubwenge ari ku gitanda, umugabo amuri hejuru aho yari aryamye hari amaraso bigaragara ko ashobora kuba yari akiri isugi.”
Ababyeyi b’uyu mukobwa nyuma yo kumenya ibyabaye ku mwana wabo, bamujyanye ku kigo cya Isange One Stop Center ku bitaro bya Nyamata, baramuvura.
Tariki 5 Nyakanga nibwo ababyeyi b’uyu mwana bagiye gutanga ikirego kuri Polisi, uyu muyobozi ahita atabwa muri yombi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Uwiragiye Priscille, yashimangiye aya makuru avuga ko hari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri uri mu maboko ya Polisi.
Yagize ati “Twamenye ko hari umuyobozi w’ikigo wafashwe na polisi akaba afungiye kuri Polisi ya Nyamata, akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa.”




Ibitekerezo 0