00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi rwashyikirije inzu uwarokotse Jenoside w’i Ntarama

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 July 2020 saa 08:16
Yasuwe :

Abagize Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi mu Rwanda (Institution of Engineers Rwanda:IER) bashyikirije Muhoza Gilbert warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzu bamwubakiye ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

Muhoza Gilbert w’imyaka 38 wari umaze iminsi acumbikiwe na se wabo, yahawe inzu IER yamwubakiye mu Mudugudu wa Rusekera, Akagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama.

Muhoza yavuze ko byamushimishije kandi bikamuremamo icyizere cyo kubaho kuko akenshi iyo umuntu warokotse adafite aho kuba bimuca intege zo kugira n’ikindi yatekereza kigamije iterambere rye.

Ati “Ni ikintu kinshimishije kandi kingarurira icyizere cyo kubaho. Umuntu akenshi wacitse ku icumu iyo ntaho kuba afite no mu bindi bintu mu buzima busanzwe uba usanga nta cyizere wifitiye ariko ubu ngubu iyo bakubakiye inzu bakayigushyikiriza uhita wumva ko hari n’abantu bagutekerezaho utari wenyine abo bantu baba bakuremyemo icyizere. Ndabashimira igikorwa cy’indashyikirwa bakoze.”

Perezida w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko mu busanzwe urugaga rugira ibikorwa rukora bigamije inyungu rusange nk’umusanzu wabo mu kubaka igihugu batagamije inyungu zabo.

Muri uyu mwaka mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, batekereje kubakira umwe mu barokotse Jenoside.

Eng Kangaho yavuze ko bishimiye kuba inzu yuzuye Muhoza Gilbert akaba abonye aho kuba.

Ati “Nk’abahanga mu by’ubwubatsi twaje gusura Urwibutso rwa Ntarama tumaze gusura turavuga ngo ntabwo twareba igikorwa gifatika twakora? Ni uko twabitekereje turavuga ngo reka dushake umwe ukeneye inzu tuyimwubakire ubwo rero twaje kuvugana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Komisiyo y’Iguhugu yo Kurwanya Jenoside. Ni igikorwa twatangije kuba tugisoje biradushimishije kuba abonye aho aba.”

Eng Kangaho yavuze ko hari indi mirimo izakorwa kuri iyo nzu kugeza ubu igeze mu gaciro ka miliyoni 25 Frw.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ntarama, Kalinda Patrick, yashimye igikorwa cyakozwe n’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi mu Rwanda.

Ati “Ni iby’agaciro cyane kuri Ibuka ndetse no ku bacitse ku icumu muri rusange cyane ko bimwe mu byubaka abacitse ku icumu ni ukugira ubuzima bwiza kandi ubuzima bwiza harimo no kugira aho kuba. Biradushimisha cyane iyo tubona umwe mu bagenerwabikorwa bacu ubashije kuva mu buzima bubi ajya mu bwiza akabasha kubona aho gutura.”

Kalinda yavuze ko nubwo imibare igihuzwa, kubera amateka akomeye ya Jenoside mu Murenge wa Ntarama hakiri abagikeneye kubakirwa.

Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi rwatangiye mu 2008, ubu rufite abanyamuryango bagera ku 2000.

Perezida w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi, Eng. Gentil Kangaho, ataha ku mugaragaro inyubako nshya yubakiwe Muhoza Gilbert warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abagize Urugaga rw'Abahanga mu by'Ubwubatsi bagize igitekerezo cyo kubakira Muhoza Gilbert ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Muhoza Gilbert wubakiwe inzu yavuze ko yanyuzwe
Muhoza Gilbert yishimiye ko agize iwe nyuma y'igihe acumbitse
Ku gice cy'inyuma cy'iyi nzu hazashyirwa izindi nyubako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages