00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: WASAC yatanze inkunga ya miliyoni 5 Frw agenewe gusana urwibutso rwa Ntarama

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 30 June 2017 saa 09:59
Yasuwe :

Abakozi n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera maze bararugenera inkunga ya miliyoni eshanu mu gushyigikira imirimo yo kubungabunga amateka yarwo.

Ni igikorwa WASAC yakoze mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ko amateka ya jenoside abungabungwa kugira ngo ibimenyetso by’uko yateguwe n’uko yakozwe bikomeze kwigirwaho n’abanyarwanda n’abanyamahanga .

Umuyobozi mukuru wa WASAC,Sano James, yatangaje ko uko abantu basuye urwibutso bunguka andi mateka bityo ari ngombwa kuyabungabunga.

Ati« Kuva iminsi ijana yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi yatangira hari ibikorwa bitandukanye twagiye dukora nko kuremera abatishoboye, ibiganiro n’ibindi."

"No gusura ndetse no gushyigikira uru rwibutso byari muri gahunda yacu nka WASAC kuko dushaka ko amateka ndengakamere yahabereye atakwibagirana akaba ariyo mpamvu twahisemo kurutera inkunga ya miliyoni eshanu kugira ngo rukomeze kubungabungwa »

Yakomeje agira « Uko umuntu asuye urwibutso yiga byinshi akamenya ko politiki mbi ariyo yashenye igihugu ndetse bikanamuha n’impamvu zo kurwanya ingengebitekerezo ya jenoside aho ari hose. »

Ku ruhande rw’umuyobozi ushinzwe gucunga urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama akaba ari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside, Ruzigana Innocent yatangaje ko bishimiye cyane kuba abakozi ba WASAC bafashe umwanya bagasura urwibutso rwa Ntarama ngo bamenye amateka yarwo ndetse bakanarutera inkunga.

Yagize ati «Urwibutso rwa Ntarama rurimo gusanwa,igikorwa kinini kirimo gukorwa ubu ni ukubaka uruzitiro kuko rufite ubusitani burenga hegitari ebyiri ariko hateganywa kuzubakwa n’inzu y’amateka irimo ibitabo n’ibindi bigaragaza uko jenoside yakozwe.”

Mu minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, WASAC yanasuye ndetse igeza amazi meza ku ngo z’abarokotse Jenoside batishoboye 69, batuye mu Murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo ahitwa i Gishaka.

Urwibutso rwa Ntarama basuye ruherereye mu karere ka Bugesera rushyinguwemo abazize jenoside basaga ibihumbi bitanu.

Babanje kuganirizwa amateka yaranze ibihe by'abashyinguwe i Ntarama kugeza ubwo bishwe
Bafashe n'umwanya wo kwibuka izo nzirakarengane zishyinguwe i Ntarama
Barebye amwe mu mafoto yabonetse y'abahashyinguwe
Binjiye mu rwibutso basura ibice birugize
Ruzigana Innocent ushinzwe gukurikirana urwibutso rwa Ntarama abasobanura amateka y'abashyinguwe i Ntarama
Ubwo bagera ku rwibutso rwa Ntarama
Umuyobozi Mukuru wa Wasac Sano James yunamira abahashyinguwe
Umuyobozi wa Wasac James Sano n'umukozi wa CNLG ukurikirana urwibutso rwa Ntarama, Innocent Ruzigana
Wasac yatanze inkunga ya miliyoni eshanu zo gushyigikira urwibutso rwa Ntarama

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages