00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Yitangiye ubuhamya ko yishe abantu babiri muri Jenoside, arafungwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 April 2017 saa 07:54
Yasuwe :

Umugabo witwa ’Tujyinama Silas’ utuye mu Murenge wa Mwogo, Akarere ka Bugesera, yatawe muri yombi nyuma yo kwitangira ubuhamya mu biganiro byo kwibuka avuga ko yishe abantu babiri ariko bikagaragara ko atari yarigeze abivuga mbere.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo w’imyaka 64 ryemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel, wabwiye IGIHE ko Tujyinama yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Mata 2017, nyuma yo kwitangira ubuhamya ko yishe abantu muri Jenoside ubwo yari mu biganiro muri iki gihe cyo kwibuka.

Ati “Nibyo batubwiye ko hari umugabo ejo [ku wa Mbere] waje akiyemerera ko yishe abantu mu gihe cya jenoside, bamubaza ko atari yarabitangaje mbere ngo abe yanakurikiranwa, ariko we akavuga ko yabivuze ubwo rero mu gukurikirana babaye bamushyikirije inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane koko niba ibyo bintu yari yarigeze abivuga cyangwa atarabivuze.”

Meya Nsanzumuhire yavuze ko Tujyinama yavuze ko yireze icyaha muri Gacaca akanafungwa ndetse akanakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) ariko abaturage bo mu gace atuyemo barabihakana bakemeza ko yari yaratorotse.

Nsanzumuhire avuga ko kuba uyu mugabo yabashije kuvuga ibyo yakoze ari ikimenyetso cyo kubohoka ndetse no gufasha abo yahemukiye kumenya aho abantu babo bahereye.

Nyuma yo gufatwa, Tujyinama afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nyamata muri aka karere mu gihe iperereza rigikomeje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages