00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo:Bank of Africa yashyikirije abarokotse Jenoside icyuma gisya

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 26 May 2017 saa 09:00
Yasuwe :

Hagamijwe gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside batishoboye, Bank of Africa yahoze yitwa Agaseke Bank, yageneye icyuma gisya abagize itsinda ‘Abarikumwe’ rigizwe n’abantu 24 batuye mu mudugudu wa Gishaka, Akagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, ubwo abakozi ba Bank of Africa batangaga iki cyuma, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwiyubaka dore ko bamwe ari abapfakazi, incike abandi bakaba ari imfubyi.

Umwe mu bagenerwabikorwa bagize itsinda ‘Abarikumwe’ bashyikirijwe icyo cyuma, Kagwera Beatrice, yatangaje ko kizabagirira akamaro cyane kuko abadafite intege bazajya babona icyo bakuraho ifaranga batavunitse.

Ati “ Uko turi 24 bamwe ni incike nta mbaraga bafite, abandi ni abapfakazi kandi harimo n’imfubyi, kuba duhawe iki cyuma kizatugirira akamaro tubone icyo dukuraho ifaranga kandi sitwe twenyine kuko n’abandi kizabafasha bakabona aho basya imyaka yabo badakoze urugendo bagana mu gasanteri ka Bumbogo.”

Bavuga ko mu gihe ibihe byayaye byiza nko ku mwero w’amasaka bashohora kujya barenza ibihumbi 100 ku kwezi.

Tuyishime Phoibe, ushinzwe ubuvuzi bw’abarokotse Jenoside muri CNLG yatangaje ko bishimiye igikorwa cyakozwe na Bank of Africa kuko ari igikorwa gihoraho bazajya bakuraho amafaranga aho kubaha ibyo kurya bazarya bigashira.

Ati “ Nka CNLG turashimira Bank of Africa kuko bifuriza abarokotse Jenoside ubuzima bwiza. Nubwo iyi banki yabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bazirikanye abagizweho ingaruka na yo .”

Umuyobozi mukuru wa Bank of Africa Abderrahmane Belbachir, yatangaje ko abakozi ba banki ayoboye bafite ku mutima abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko buri mwaka bashyiraho ingengo y’imari yo gufasha bityo akaba ariyo mpamvu bahisemo abatuye mu Bumbogo.

Yakomeje avuga ko iyi banki ishimira guverinoma y’u Rwanda kubera kwigira no kwishakamo ibisubizo nyuma y’imyaka 23 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye kandi ko bazakomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Iki gikorwa cyo kuremera abarokotse batishoboye, Bank of Africa yagikoze mu kubagaragariza urukundo n’ubumuntu mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Imirimo yose yakozwe ngo bagishyikirizwe yatwaye asaga miliyoni eshatu
Abagenerwabikorwa, abayobozi ba Bank of Africa n'abayobozi bafashe ifoto rusange
Abakozi ba Bank of Africa n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu Murenge wa Bumbogo
Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw'icyizere
Uwari uhagarariye Ambasade ya Maroc mu Rwanda ndetse na Habyarimana Beatha, Umuyobozi Wungirije wa Bank o Africa
Ubwo hafungurwaga ahagiye kujya hakorera icyuma gisya cyahawe abarokotse Jenoside batishoboye
Kagwera Beatrice wari uhagarariye abagenerwabikorwa
Tuyishime Phoibe ushinzwe ubuvugizi muri CNLG
Uwimana Marie Chantal ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Bumbogo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages