00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bumbogo: Ubuyobozi n’Abakozi ba COPEDU Ltd basuye urwibutso rwa Nkuzuzu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2017 saa 08:00
Yasuwe :

Hagamijwe gukomeza kwigira ku mateka no guharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda itazongera ukundi, abakozi b’Ikigo cy’Imari iciriritse COPEDU Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nkuzuzu ruri mu murenge wa Bumbogo , Akarere ka Gasabo maze banarugenera inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umuhango wabaye ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2017, ubwo abakozi ba COPEDU Ltd barangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wayo baganirijwe amateka ya mbere ya jenoside, muri jenocide na nyuma yayo. Babwirwa ko imibiri y’abatutsi 1064 bashyinguye muri urwo rwibutso rwa Nkuzuzu kubera ubwicanyi ndengakamere bwahakorewe.

Avuga ku mateka y’iyahoze ari Komine Gikomero, Perezida wa Ibuka mu murenge wa Bumbogo , Uwiduhaye Theodore yasobanuriye abakozi ba COPEDU LTD impamvu muri Bumbogo haguye abatutsi benshi.

Yavuze ko bitewe n’uko Bumbogo iteganye n’Umurenge wa Rutunga i Gasabo aho Umwami Rwabugili yatuye hakomoka u Rwanda akahava yimukira i Bumbogo bwa Nkuzuzu, yagendaga ahasiga abagaragu benshi n’abaja bari mu bwoko bw’abatutsi.

Ati “ Bitewe nuko interahamwe zari zizi ko hatuwe n’abatutsi benshi, zagezeho zitabaza ingabo ziturutse mu kigo cya gisirikare cya Kami ni zo zateye za gerenade ahantu hatandukanye muri uyu murenge habaga hihishe abatutsi nko mu mashuri , Kiriziya n’ahandi.”

Yakomeje avuga ko mu rwibutso rwa Gishaka rurimo imibiri isaga ibihumbi bitanu ndetse n’urwa Nkuzuzu rukaba rurimo 1064, bakaba ari abagiye baturuka za Kimironko, Ndera, Zindiro n’ahandi hatandukanye.

Ubuhamya bwatanzwe w’uwarokokeye mu Murenge wa Bumbogo, Akagali ka Nkuzuzu, Mutiganda Fulgence, yatangaje ko kugira ngo abeho ari uko gerenade bari bagiye kumutera bavuze ko yaba ipfuye ubusa abicanyi bagahitamo kujya kuyitera ahari abatutsi benshi.

Ati “Ku itariki 13 Mata 1994 inaha habaye igitero gikomeye abasirikare b’i Kami baje kwica abatutsi bahano. Umwe yabonye aho nihishe maze agiye kuntera gerenade mugenzi we ati mureke waba uyipfushije ubusa, ngwino tujye kuyitera ahari abantu benshi. Nubwo yasize ategetse ko nicwa ariko nagiye mbacika ndarokoka.”

Umuyobozi mukuru wa COPEDU Ltd, Gasigwa Festus, yatangaje ko abakozi b’ikigo ayoboye bafite ku mutima abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko guhitamo kujya kwibukira mu gice cy’icyaro, bitanga amasomo ku bantu bakiri batoya kandi wenda bibera mu mugi bakaba bibaza impamvu hari ahantu hadatuwe.

Ati “Dusanzwe twibuka ariko kuba twahisemo Bumbogo agace k’icyaro, biduha gutekereza ngo mbese aha hantu burya hari hatuwe none habaye amatongo. Inkotanyi zatsinze interahamwe n’ingoma yazo burundu.Reka dushimangire ibyiza byagezweho turwanye ingengabitekerezo ya jenoside.”

Mu gushyigikira ibikorwa by’urwo rwibutso kuko hateganywa ko rwakwagurwa kuko rwamaze kuzura, COPEDU Ltd yatanze inkunga ya miliyoni kuri urwo rwibutso ndetse inagaragaza ko izakomeza gushyigikira aho igihe cyose bizaba ngombwa.

Iki gikorwa cyo kwibuka no gusura urwibutso, COPEDU Ltd yagikoze mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi ni igikorwa ngarukamwaka kuri iki kigo cy’imari.

Umuyobozi mukuru wa COPEDU Ltd, Gasigwa Festus, yatangaje ko abakozi b’ikigo ayoboye bafite ku mutima abarokotse jenoside yakorewe abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages