Kugira ngo umuntu wo mu murenge wa Bumbogo abashe kwivuza, bisaba ko ajya ku bitabo bya Ndera cyangwa irya Kimironko.
Nshimiyimana Peter umwe mu baturage bo muri uyu murenge ati ” Hano twivuriza i Ndera cyangwa se Kimironko nta handi dufite, biratugora nta taxi kandi transport iraguhenda kuko bigusaba gufata moto, itike nyinshi “
Undi muturage witwa Shadrack Habarurema ati “Twifuza ikigo nderabuzima hafi, kuko kugirango ugere kwa muganga bisaba itike nyinshi, ntugira uti wenda ni hafi ngo ndagenda n’amaguru; nicyo gituma twifuza ivuriro hano hafi; mu bisanzwe twivuziriza i Ndera na Kimironko, urugendo tugenda n’amaguru ni isaha irenga, urumva ko atari urugendo rugufi.”
Veneranda Nyiransanzimana ni umubyeyi utuye mu kagali ka Rubungo mu murenge wa Bumbogo, aragira ati “ rwose iterambere ririmo riraza pe, ariko uwadufasha akaduha ivuriro hafi aha abaturage twadamarara.“
Nduwayezu Alfred umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo, avuga ko hari igisubizo cy’uko hazashyirwa ivuriro mu gihe cya vuba.
Ati “Mu gisubizo dufite mu mihigo yacu, dufite ikizere ko uyu mwaka w’imihigo uzajya kurangira, abaturage ba baho babonye ivuriro ryiza, kugeza ubu hari ikipe yaje gusura ahazubkawa igisigaye ni ukwihutisha inyigo .”
Umurenge wa Bumbogo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo , ukaba ugizwe n’imidugudu 43 , utugali 7 , ukaba utuwe n’abaturage basaga ibihumbi mirongo ine na kimwe ( 41. 000 ). Uyu ni Umurenge uri mu nkengero z’umujyi wa Kigali, ahantu twavuga ko hasigaye ubutaka bwo guhingamo.
Kugeza ubu hari ibice bimwe bigeye gukatwamo ibibanza , hakazashyirwamo n’imihanda.



















TANGA IGITEKEREZO