00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burasa umuyobozi wa Rushyashya yakatiwe igifungo cy’amezi 6 gisubitse

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 26 February 2015 saa 04:09
Yasuwe :

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rushyashya, Burasa Jean Goualbert, icyaha cyo gusebanya mu ruhame, rumuhanisha igifungo cy’amezi 6 gisubitse mu gihe cy’umwaka, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 3,200,000.

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2015, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwasomye imyanzuro y’Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Burasa Jean Goualbert icyaha cyo gusebanya mu ruhame, nyuma y’inkuru yanditse ku munyamakuru Muramira Francois Regis.

Urukiko rwagaragaje ko kuba Burasa avuga ko ajya kwandika iyo nkuru yari yahungabanyijwe n’iyo Filimi Muramira yari yakoze, ibyo bitashingirwaho rumuhanaguraho icyaha, kuko nta ho yigeze abigaragaza mu nkuru ye, ndetse kandi ko nta n’urundi rwego yigeze abimenyesha uretse kuba yarabivugiye mu Rukiko yiregura gusa.

Burasa (uwa kabiri ihereye iburyo) avuga ko yahungabanyijwe no kubona iyo filimi mu gihe cyegereye icyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti kandi yarayirokotse, bigatuma ahungabana, akagiura n'icyo ayivugaho

Urukiko rwahamije Burasa icyaha cyo gusebanya mu ruhame, rumuhanisha igifungo cy’amezi atandatu (6) n’ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda, hashingiwe ku ngingo ya 288 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana.

Cyakora kuba nta kindi gihe yigeze ahamwa n’icyaha ngo akatirwe igifungo kingana cyangwa kiri hejuru y’amezi atandatu (6), Urukiko rwasubitse icyo gihano mu gihe cy’umwaka rushingiye ku ngingo ya 85 y’iryo Tegeko Ngenge ryavuzwe haruguru.

Burasa yaciwe amafaranga 500.000 y’igihembo cy’umwavoka, acibwa andi 200.000 y’ikurikirana rubanza, ndetse acibwa andi 2.500.000 y’indishyi mboneza musaruro, kuko igisebo iyo nkuru yateye Muramira cyatumye filimi ye itongera kugurwa, maze ayo mafaranga yose yaciwe ahita aba 3,200.000.

Nyuma yo gusomerwa imyanzuro, Burasa yatangarije IGIHE ko agiye guhita ajuririra mu Rukiko Rukuru rwa Nyarugenge, bityo rukaba rugikomeje.

Iyo nkuru Burasa yahaniwe, ifite umutwe ugira uti “Film isingiza Habyarimana na MRND yakozwe n’umunyamakuru Regis Muramira wa Radio One”, yari ku rupapuro rwa nyuma mu Kinyamakuru Rushyashya Vol.163, yo kuwa 30 Mata - 10 Gicurasi 2013.

Umwanditsi w’iyo nkuru mu kinyamakuru Rushyashya yibaza impamvu Regis yagaragaje amateka ya ruhago ya mbere ya 1994, akaba ariho ahera amushinja gusingiza Habyarimana n’ishyaka rya MRND.

Usibye kuba Regis avuga ibigwi n’uburyo ruhago y’icyo gihe yari iteye imbere kurusha iy’ubu, umwanditsi wa Rushyashya yongera kwibaza “ukuntu Regis afata umwanya wo kwerekana uwahoze ari Perezida Habyarimana muri sitade Amahoro ku mupira abantu baririmba ngo ‘Umugambi ni umwe Banyarwanda amahoro ubumwe n’amajyambere, MRND yacu nziza…….’ ”

Umunyamakuru yongera kugereranya Regis na Kantano wari umunyamakuru wa RTLM, aho avuga ko Regis iyo yibasiye ishyirahamwe ry’imikino runaka bimwibutsa ubwo Kantano yibasira abantu kuri RTLM.

Ubwo iki kinyamakuru cyamaraga kugera ku isoko, Regis Muramira umunyamakuru wakoraga ibiganiro by’imikino kuri Radio One yahise ajyana ikirego kuri Polisi ya Muhima avuga ko Rushyashya imusebya, dore ko iyo filimi yayikoze afite ibyemezo bya RDB ndetse n’icya Minisiteri ya Siporo n’umuco bimwemerera gukora ubushakashatsi ku mupira w’amaguru kuva mbere y’umwaka w’1994 na nyuma ya ho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages