00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abafite ubumuga bahawe inyunganirangingo, basabwa kudasabiriza

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 8 December 2021 saa 11:18
Yasuwe :

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Burera bahawe inyunganirangingo zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, basabwa kuba intangarugero birinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byadindiza iterambere ryabo.

Inyunganirangingo zatanzwe ni imbago 20, inkoni 15 zifashishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona zatanzwe n’Ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite Ubumuga mu Rwanda, NUDOR, ku bufatanye n’Akarere ka Burera.

Uretse ibi bikoresho, imiryango imwe itishoboye y’abantu bafite ubumuga yorojwe intama 10.

Umukozi Ushinzwe ubujyanama muri NUDOR, Ntibanyendera Elie Salim yasabye abafite ubumuga guhindura imyumvire bakumva ko nabo bashoboye ndetse bakarangwa n’imyitwarire myiza.

Ati "Abafite ubumuga barashoboye kuko kugira ubumuga ntibivuga ko udashoboye, turabasaba guhindura imyumvire bagakora bakiteza imbere aho kumva ko bakwiye kuba basabiriza, ikindi ni uko bagomba kuba intangarugero aho batuye bakirinda kwijandika mu biyobyabwenge bivugwa ino n’izindi ngeso mbi zidindiza iterambere."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, yijeje abafite ubumuga bo muri ako Karere ko bazakomeza kubitaho uko ubushobozi buzagenda buboneka hagamijwe iterambere ridaheza.

Yagize ati" Aba bafite ubumuga turakorana cyane kandi tuzakomeza no gukorana no kubitaho uko ubushobozi buzagenda buboneka kuko biri no mu murongo w’Igihugu w’iterambere ridaheza, turabasaba kwiyumvamo imbaraga n’ubushobozi kugira ngo nabo baharanire iterambere ryabo."

Uwanyirigira yakomeje asaba imiryango ifite abantu bafite ubumuga kutabahisha ahubwo bakabafasha kujya ahagaragara kugira ngo bitabweho ku bufatanye bw’inzego zose.

Ati “Kuva na mbere hari imiryango yakunze kujya ihisha abantu bafite ubumuga, muri iki gihe iyi myumvire igenda acika ariko hari aho bikiri, turabasaba ko babafasha bakagera ahagaragara noneho tukabitaho dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange."

Bamwe mu bafite ubumuga n’imiryango yabo, bahamya ko iyo bitaweho bagakurikiranwa nabo bagira ubushobozi bunabafasha kwitunga mu buzima bwabo.

Nzamwitakuze Gato Marceline ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, wize amashuli agasoreza muri kaminuza aho yize itangazamakuru n’itumanaho.

Yagize ati" Ubumuga bwanjye bwaje mfite imyaka irindwi ariko umuryango wanjye waragerageje kunyitaho ndiga, nkomeza na kaminuza ndangiza mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho, ndubatse mfite umugabo n’umwana kandi mbayeho neza, icyo nabwira umuryango Nyarwanda ni uko iyo ufite umwuka uhumeka bimugira umuntu, nibamuhe amahirwe agere aho abandi bari, yige avuzwe ibindi bimuteza imbere abyigezaho."

Kansange Speciose ufite umwana w’imyaka irindwi ufite ubumuga bw’ingingo bukomatanyije no kutabona yahuye nabwo muri 2016, yavuze ko nyuma yo kwitabwaho ubu yatangiye gukira ndetse akaba yizeye ko mu gihe gito azaba yarakize neza.

Ati "Ubu umwana wanjye ameze neza ubu yatangiye kwiga kandi ubona ko agenda yiyungura byinshi, iyo bitaweho bagakurikiranwa barakira bakaba hari ibyo babasha kwikorera, icyo nabwira indi miryango ifite abantu bafite ubumuga ni uko babafasha kuko nabo ni abantu nk’abandi icyo bakeneye ni ukwitabwaho gusa."

Mu Karere ka Burera habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku bihumbi 16, abenshi muri bo ni abafite ubumuga bw’ingingo.

Tariki 3 Ukuboza buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ku bantu bafite ubumuga.

Bamwe mu bafite ubumuga bo muri Burera bahawe inyunganirangingo, basabwa kudasabiriza
Izi mbago bahawe zizafasha gukomeza imirimo yabo n'ubwo bafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages