00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abahinzi b’ibigori bafite impungenge ku musaruro kubera nkongwa

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 10 November 2019 saa 09:55
Yasuwe :

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, batewe ubwoba n’ibihombo bazahura nabyo bitewe n’icyorezo cy’indwara ya Nkongwa cyadukiriye ibigori bahinze, ndetse n’ibiciro by’umuti wo kuyirwanya bikaba byarazamutse ku buryo kuwigondera bitaborohera.

Kugeza ubu hari ubwoko bubiri bw’imiti yifashishwa mu kurwanya nkongwa harimo ugura amafaranga 700 kuri ubu wazamutse ukagera ku 1500 n’ugura 1500 nawo wikubye kabiri.

Bahigabandi James wo mu Murenge wa Cyanika, umwe muri aba bahinzi yagize ati “Nkongwa itumereye nabi yadukiriye ibigori byacu bikiri bitoya, ugeramo ugasanga umwumba wararabye, ubu twiteguye ibihombo n’umuti wo kuyirwanya uracyahenze ahubwo badutabare hakiri kare naho ubundi bishobora kuzaduteza inzara”.

Nziyumvira Boniface wo mu Murenge wa Nemba na we yavuze ko bafashijwe kubona umuti mu buryo budahenze byabafasha guhangana n’iyo nkongwa.

Ati “Twahinze ibigori twatse inguzanyo none nkongwa yabikozemo umuganda yabimaze, dufite ubwoba bw’icyo tuzishyura. Wenda uyu muti ugabanyirijwe ibiciro twapfa kurwazaho aho itaragera tukayikumira, hari ubwo usanga wakenera nk’umuti w’ibihumbi 20 bitewe n’aho wahinze hari aho ugihenze cyane, nibagabanye ibiciro wenda hari icyo tuzaramura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix yasabye abahinzi kugenzura ibigori byabo aho babonye byafashwe bakegera ushinzwe ubuhinzi mu Murenge akabafasha.

Ati “Ingamba ni imwe ni uko ku bufatanye na RAB n’ Akarere hari umuti tumaze iminsi dutanga kugira ngo ufashe abahinzi bahuye n’iki kibazo, turabasaba ko bagenzura imirima yabo uwagira ikibazo yakwegera ushinzwe ubuhinzi mu Murenge akamufasha cyangwa abayobora utugari tugakumira iyi ndwara hakiri kare”.

Umukozi wa RAB ishami rya Burera, Rwakayiranga Léandre, yavuze ko bagiye gukomeza gukurikirana impamvu hakiri aho umuti ugihenze, ubundi bagakora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe imiti ikaboneka ku buryo bworoshye.

Ikibazo cy’indwara ya nkongwa yibasiye cyane ibigori bihinze mu Mirenge ya Nemba, Ruhunde na Cyanika mu Karere ka Burera aho kuri hegitari ibihumbi 13 bihinzeho, hafi hegitari 300 zamaze gufatwa n’iyi ndwara ya nkongwa.

N’ubwo kandi iki kibazo cyagaragajwe n’abahinzi bo mu Karere ka Burera iyi ndwara yafashe ibigori byishi byo mu tundi Turere tw’Intara y’Amajyaruguru nka Musanze na Gakenke.

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Burera, batewe ubwoba n’ibihombo bazahura nabyo bitewe n’icyorezo cy’indwara ya Nkongwa cyadukiriye ibigori bahinze,
Ikibazo cy’indwara ya nkongwa yibasiye cyane ibigori bihinze mu Mirenge ya Nemba, Ruhunde na Cyanika mu Karere ka Burera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages