Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Nshimiyimana Jean Baptiste, avuga ko guha umuhinzi umwanya mu itegurwa ry’igenamigambi ry’Akarere bizabafasha kuzamura umusaruro kuko hazibandwa mu gukemura ibibazo bahuraga nabyo.
Yagize ati "Uyu mushinga turizera ko uzadufasha guhura n’abahinzi kugira ngo batange ibitekerezo bizashyirwa mu igenamigambi, wasangaga uruhare rw’umuhinzi ari rucye bikagabanya umusaruro wabonekaga, ariko ubu bizadufasha kongera umusaruro twabonaga biteze imbere umuturage n’igihugu muri rusange."
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abahinzi muri aka Karere, Munyakazi Jean Paul, avuga ko ubu bukangurambaga buzabafasha kuzamura uruhare rw’abahinzi mu mihigo y’Akarere, hagamijwe gusubiza ibibazo n’ibyifuzo by’abahinzi.
Yagize ati "Igenamigambi ridashingiye ku muturage ntawakwizera uburambe bwaryo, biba biteye isoni ugiye gukora igenamigambi umuturage atabigizemo uruhare kuko ntiyabazwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo atagizemo uruhare. Ubu hagiye guhuzwa umuhinzi n’umuyobozi mu itegurwa ry’imihigo kandi dufite icyizere ko bizatanga umusaruro mu gusubiza ibibazo abahinzi bahuraga nabyo."
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Transparancy International Rwanda, uharanira kuzamura uruhare rw’abahinzi n’aborozi mu kuzamura uruhare rw’umuturage mu mihigo y’uturere, Consolatrice Uwingabire, avuga ko nyuma y’iyi gahunda, umuhinzi azatera imbere mu bukungu bishingiye ku mwuga akora uzaba wanogejwe.
Yagize ati "Ubundi usanga umuhinzi atagira umwanya wo kwicara ngo asesengure ibyo akeneye mu igenamigambi, ibyo nibyo tugiye gushyiramo imbaraga. Uyu mushinga tuwitezeho kuzamura umuhinzi bitari mu kongera umusaruro mu mihigo gusa ahubwo no ku nyungu bawukuramo bityo bibongerere ubukungu n’ubw’igihugu."
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko mu Rwanda urwego rw’ubuhinzi ruhagarariye 50% rw’ibyoherezwa mu mahanga, ndetse rukaba ruri mu nzego zigira uruhare runini ku bukungu bw’u Rwanda.
Bikekwa ko urwego rw’ubuhinzi ruha akazi abagera kuri 75% by’abaturage b’Akarere ka Burera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!