Bavuga ko ibi bibazo byose bagerageje kubibwira inzego z’ubuyobozi bw’isiko n’izibanze ariko nta gisubizo byatanze kandi ko uko batinda kubafasha kubikemura ari ko bigenda byiyongera ndetse bigateza n’igihombo ku bahakorera kandi batanga imisoro.
Iyo ugeze muri iryo soko usanga imireko itwara amazi kubera gusaza yarangiritse mu gihe cy’imvura ikamena amazi mu isoko mu bicuruzwa, sima yaramenaguritse ariko washaka ubwiherero bikagusaba kujya mu ngo z’abaturage cyangwa ugataha iwawe kuko nta buri rusange bagira.
Bamwe mu baricururizamo n’abarirema, basaba ko bafashwa ibyo bibazo bigakemurwa nabo bakagira isoko rijyanye n’igihe aho guhora bahombywa n’uko rishaje rikaba ryaramaze kwangirika kandi riremwa na benshi baturuka mu Ntara y’Amajyaruguru n’abaturanyi bo muri Uganda.
Bizimana Thierry, ni umwe muri bo, yagize ati "Nawe reba aha hantu dukorera ukuntu huzuye ibyondo n’ibidendezi kubera amabati n’imireko byatobaguritse, uriya wo hirya we ntakihakorera yarimutse kubera kiriya gisima cyasenyutse. Turasaba ko badufasha bakadusanira isoko kuko dutanga imisoro ariko tugakorera habi."
Manizabayo Marceline na we yagize ati" Ubu mwe ntimureba ko ubwiherero babufunze kuva bwuzuye tukaba tudafite aho twiherera bidusaba kujya gutira mu tubari dukikije isoko. Ubu imvura iguye ibi byose nabyanura nkataha kuko hahita huzura amazi n’ibyondo ibyo ducuruza bikangirika kandi iki kibazo twarakigaragaje turarambirwa."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Soline Mukamana, avuga ko kuri ubu bari kubanza kwita ku gukemura ibibazo by’ingutu byugarije abaturage ngo nihaboneka amafaranga n’iki kibazo cy’isoko kizitabwaho.
Yagize ati "Riri mu bikorwa by’Akarere byihutirwa kandi tubanza gukora ibyihutirwa kurusha ibindi nabwo rero ingengo y’imari niboneka rizubakwa. N’isoko kuba baba barikoreramo kuriya baba barikoreramo ariko n’ubundi turabitekerezaho ingengo y’imari niboneka rizubakwa."
"Hari ibikorwa byinshi biba byihutirwa cyane, ntabwo najya kubaka isoko hari umuturage urara avirwa, utagira aho kuba nibyo tubanza gushyira imbere ariko rero tuzi ko isoko ari ingenzi cyane cyane ko abaturage bahahirana cyangwa se rikongera n’imisoro mu Karere ariko twabanje gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage."
Isoko rya Gahunga rirema ku wa Kabiri no ku wa Gatanu, rigakorerwamo n’abacuruzi basaga 500 bacuruza ibiribwa, imyenda n’inkweto, amatungo magufu n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!