Amatungo yahawe abakorerabushake ni 42, mu gihe andi atanu yahawe miryango ifite abana bari mu mirire mibi. Abatuye akarere ka Burera ndetse n’ubuyobozi bashimiye aba bakorerabushake ku bw’ikorwa byabo byivugira byiganjemo ibizamura imibereho myiza y’abaturage.
Umuturage utuye aka karere ka Burera avuga ko ibi bikorwa by’abakorerabushake biri kugira uruhare mu kuzamura imibereho yabo . Ibi birimo nko kuba bubakira abaturage batishoboye ndetse no kuba barwanya isuri mu gice cyegereye ibirunga.
Mukandanga Triphine atuye mu murenge wa Cyanika, ashima cyane urubyiruko rw’abakorerabushake yagize ati “Ni byinshi twashimira urubyiruko rw’akorerabushake, bafasha abatishoboye, bakora uturima tw’igikoni, n’iyi nzu yanjye nibo bayinyubakiye, mbese ibintu babikora nk’ibyabo. Hari n’abo bahandura amavunja, abandi bakabafurira mbese ni byinshi bakora. Turashimira perezida wa Repubulika watuzaniye abakorerabushake!”
Ndacyayisenga Anaclet ni umwe mu bakorerabushake, avuga ko ibikorwa bakoze babanje kubyiyumvamo, ati “Twafashe iya mbere twumva ko tugiye kwitangira igihugu mu kurwanya imibereho mibi ibangamiye igihugu. Twubatse imirima y’igikoni, twubaka inzu n’ibindi. Niyo mpamvu mubona tuba dufite morale, tuba dushaka ko igihugu gitera imbere.”
Umuyobozi mukuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga ndetse no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, Richard Kubana, avuga ko muri uku kwezi bibanze ku bikorwa bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Yasabye abakorerabushake kutadohoka, abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu cyerekezo cy’igihugu.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancilla atangaza ko n’ubwo ukwezi k’ubukorerabushake gusojwe, ibikorwa byo bigikomeje. Yasabye uru rubyiruko gukomeza kwitanga mu bikorwa bitandukanye birimo ibizamura imibereho y’abaturage ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge.
Yakomeje agize ati “Mu ntara y’amajyaruguru abakorerabushake bagize uruhare runini mu kurwanya imirire mibi, aho bakoze uturima tw’igikoni ndetse bagahugura abaturage mu kurwanya imirire mibi. Banagize uruhare mu kurwanya isuri, banadufasha mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge na magendu.”
Mu karere ka Burera aba bakorerabushake bubatse inzu 10 basana izindi icyenda ndetse bahoma esheshatu. Ubwiherero bwubatswe ni 67 hasanwa 9, havuguruwe uturima tw’igikoni 7041 twari twarubatswe mu mwaka ushize; hanaremwa utundi 126. Si ibi gusa, hiyongeraho ibikorwa byo kurwanya isuri ndetse n’ubukangurambaga ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abatuye aka karere.
Mu gihugu hose hari abakorerabushake bagera ku 487.417, muri uku kwezi kwahariwe ubukorerabushake hakozwe ibikorwa bifite agaciro k’asaga miliyali eshanu mu mafaranga y’u Rwanda. Mu karere ka Burera ibyakozwe bifite agera kuri miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!