00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burera: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bubakiye inzu imiryango 17 itishoboye

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 August 2022 saa 06:56
Yasuwe :

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Burera bavuga ko batewe ishema no kugira uruhare mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kandi ko bazakomeza gukurikirana no gukemura ibibazo bikibangamiye umuturage.

Ni ubutumwa bagarutseho nyuma y’uko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, babashije gufasha imiryango 17 itishoboye kubona inzu nziza zo guturamo, kuyoroza inka no kuyiha ibikoresho n’ibiribwa byo kuyifasha kwikura mu bukene.

Abo banyamuryango bavuga ko intego yabo ari ugukomeza gufatanya n’inzego z’ubuyobozi mu gukemura ibibazo bikibangamiye umuturage kandi ko biri no mu mpanuro bahabwa n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame n’ibyo yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga muri 2017.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko uyu muryango ari nka moteri ya Guverinoma, bagomba gufatanya n’izindi nzego mu guteza imbere imibereho myiza y’umuturage.

Yagize ati "Murabyibuka ko ubwo Chairman w’Umuryango yiyamamazaga mu 2017 yasezeranyije abaturage iterambere n’imibereho myiza, ibi ahora anabiduhamo impanuro ko umuturage agomba kuba ku isonga. Tugomba gufatanya n’izindi nzego zitandukanye kugira ngo twite ku mibereho myiza y’abaturage kandi tuzakomeza no kureba ahakiri ibyuho naho dufatanye kuko umuturage agomba kuba ku isonga no gutera imbere."

"Twe nk’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, icyo dushyize imbere ni ukureba niba ibyo Perezida yemereye abaturage byarabagezeho ndetse dukomeze no kureba ibyaba bikenewe. Turiteguye neza kandi nk’Umuryango turi no kwitegura amatora y’abadepite umwaka utaha n’aya perezida azakurikiraho mu wundi mwaka. Abanyaburera twageze kuri byinshi muri iyi manda ku buryo muri ayo matora twiteguye kuzaba aba mbere."

Nteziryayo Jean Baptiste na we yavuze ko biyemeje gufatanya ngo abaturage bigaragara ko badafite imibereho myiza biteze imbere.

Yakomeje ati "Buri mwaka dufatanya n’ubuyobozi tugafasha abaturage kandi duhera ku badafite amacumbi, tugomba kumenya ko kuba muri FPR Inkotanyi bivuga kubaka igihugu, guteza imbere abagituye no kubafasha kugira imibereho iteye imbere."

Bamwe mu baturage bahawe inzu bashimiye ababazirikanye bakabafasha kuva mu bukene ariko bakita ku babonera aho baba heza, bakabizeza ko na bo bagiye guhera kuri ubwo bufasha bakiteza imbere.

Nzabonimpa Geneviève ni umwe muri bo wo mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera. Yagize ati "Nabagaho ntagira icumbi nkahora ncumbika rimwe na rimwe n’abancumbikiye bakankura mu nzu kubera ko bazikeneye cyangwa nabuze ubushobozi kuko nabagaho nca incuro yo kuntunga n’abana banjye."

"Ubu mbonye inzu nziza igezweho mpawe na FPR, ngiye gukora niteze imbere kandi mu gihe gito nzaba navuye mu batishoboye njye nko mu cyiciro cya gatatu kuko amaboko ndayafite kandi icumbi ryangoraga ndaribonye. Harakabaho Perezida wacu Paul Kagame n’aba bagira neza ba FPR bamfashije."

Umukecuru witwa Nyirambyirukiye Marie wo mu Murenge wa Kivuye yashimye ko yatekerejweho agatuzwa neza.

Yagize ati "Ndashimye cyane kandi ndashimira n’aba bana banjye bamfashije kubona inzu nziza, nabaga mu nzu yashaje, iva nkarara ntitira bugacya. Mutubwirire Umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame muti ’Uragahora ku ngoma imyaka igihumbi natwe tukuri inyuma gahozane amata’."

"Nabayeho ingoma nyinshi ariko ntaho nabonye Leta yita ku baturage bayo kugeza n’aho yubakira abatishoboye, ikabaha inka bakorora, ikabagezaho amashanyarazi n’imihanda ya kaburimbo mu cyaro, u Rwanda ruri kujya aheza ahubwo abato murusigasire mukomereze mu mujyo wa Perezida n’amahanga azarwiguza."

Inzu 17 zubatswe n’ingaga zose zishamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Burera, zahawe abatishoboye bahabwa n’inka zo kubakamirwa, ibikoresho byo mu rugo birimo ibiryamirwa, ibyo mu gikoni no mu ruganiriro n’ibiribwa byo kuba bibatunze.

Bubakiwe inzu zifite agaciro kagera muri miliyoni 3 Frw hatabariwemo imiganda yagiye ikorwa
Abatujwe mu nzu nshya bashimye ubuyobozi bwiza bwabazirikanye bukabatuza aheza
Abahawe inzu bahabwaga n'ibikoresho birimo n'ibiryamirwa
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baremeye abatishoboye babaha n'inzu n'ibiribwa byo kubatunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages