Iki kibazo bakigaragaje nyuma y’uko abakozi ba Ngali Holdings bashinzwe kwakira imisoro muri iryo soko, bakomeje kubaca amafaranga ku matungo baba bazanye kugurisha batitaye no ku baba batagurishije nyamara mbere abo byabaga byabayeho batarasoraga, ibintu ubu bafata nk’akarengane.
Abaganiriye na IGIHE, bavuga ko iki kibazo kigaragariye aho barekeye aho kwandika bene amatungo baba baremye isoko, bigatuma bajya bishyuzwa umusoro batitaye ku bagurishije n’abatagurishije.
Semusaza Anastase ni we uhagarariye abacuruzi b’amatungo mu isoko rya Butaro, yagize ati “Urabona hano uzanye inka ayisorera 2000Frw yagurisha atagurisha, turasaba ko ibi byahinduka hakajya hasora uwagurishije kuko hari igihe zirase uratishije na we bakamusoresha kandi n’ubutaha aba azayigarura akongera gusora, urumva iyo yongeye kutagurisha aba yaguye mu gihombo."
Niyonsenga Eric na we yagize ati “Ubundi hari igihe bari batangiye kujya bandika uzanye itungo yarata( atagurisha) bikaba bigaragara ariko bageze aho barabireka ubu urasora nta kabuza, aborozi babihomberamo.Turasaba ko byahinduka hagasora abacuruzi ariko aborozi ntibakomeze kuharenganira."
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko icyo kibazo bari baragikemuye ariko ko ubwo cyongeye kugaragara bagiye kongera kukiganiraho kuko na we asanga nta mpamvu yo gusoresha umuturage utacuruje.
Yagize ati"Bakoze kukigaragaza kuko biratuma twongera gukurikirana no mu yandi masoko hirya no hino kuko ni ikintu twari twaraganiyeho. Ubundi umuntu utagurishije nta mpamvu yo kugira ngo yakwe umusoro, niba ari umworozi wazanye itungo rye ku isoko akaba atagurishije ku mpamvu zitandukanye nta mpamvu yo gusora, tugiye kubikurikirana bibonerwe igisubizo."
Isoko ry’amatungo rya Butaro riterana buri wa Gatanu rigateraniramo inka zibarirwa hagati ya mirongo irindwi n’ijana aho buri wese yishyura 2000 by’umusoro naho ku matungo magufi y’ihene n’intama ho hishyurwa 500 kuri buri tungo.
Amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ateganya ko nta muntu wajyanye itungo cyangwa imyaka ku isoko utanga umusoro atagurishije ibyo yajyanyeyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!